Abantu batandatu bahiye barakongoka abandi 8 barakomereka, nyuma yaho imodoka ya taxi barimo igonganye n’indi modoka mu ntara ya Machakos.
Ibinyamakuru bya Kenya byanditse ko iyi mpanuka hagishakishwa icyayiteye, ariko ngo iyo tagisi yahiye kuko yari irimo igicupa cya gaz yo gucana cyahise gifatwa n’umuriro, abarimo barashya kuburyo imirambo utari bumenye ba nyiraho.
Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko abandi bantu umunani bakomerekeye muri iyi mpanuka ku buryo bukomeye cyane.