Rwanda-Burundi: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba inyungu iva mu mashyamba bahoze batuyemo

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Rwanda no mu Burundi basabye ko bajya bahabwa ku  nyungu iva  mu mashyamba bimuwemo kubera ubukerarugendo.

Babitangarije i Kigali kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022, mu nama Nyafurika yiga ku burenganzira bw’Abasigajwe Inyuma n’Amateka muri Afurika, n’uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije.

Betoulet Jose Martial uwasigajwe inyuma n’amateka wo Centrafrica, avuga ko mu bwumvikane bagiranye na Leta bagumye kubaho mu buzima bwo mashyamba, kugira ngo badatakaza umuco wabo ndetse babashe no kubona ibibatunga.

Uyu avuga ko bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kandi ngo ko ubuzima bwo mu ishyamba kuribo babona aribwo bwiza kurusha ubundi.

Ati “Kuri twe ishyamba niwe mubyeyi wacu, ishyamba ni ikintu cy’ingenzi cyane kuri twe, kuko niho tubasha kubona ibyo dukeneye byose nk’imiti y’ibimera, dushobora guhiga, tukabona n’uburyo dutoza abana bacu umuco gakondo,kuko umuco wacu ntiwawutozwa uri mu mujyi. Muri macye ishymba ni ikintu cy’ingenzi cyane kuri twe, ikindi cyiza natangamo ubuhamya ni uko abayobozi b’igihugu batwemereye kuba mu buzima bw’ishyamba, kuko nakubwiye ko tuba hafi ya Parike ya Jangasanga, kuko parike yahariwe ibikorwa by’ubushakahsti ariko mu nkengero zayo niho twemerewe gukorera ibikorwa byacu nko guhiga.”

Mu Rwanda no mu Burundi abasigajwe inyuma n’amateka bimuwe mu mashyamba bafataga nk’ubutaka Gakondo bwabo, bajyanwa gutuzwa hamwe n’abandi baturage.

 Aba bavuga ko kuba barimuwe mu mashyamba ku mpamvu zo kubungabunga ibidukikije hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo, ubuzima bwabo bwagiye mu kaga bityo bagasaba ko inyungu muri ayo mashyamba bimuwemo yajya  ibageraho, kuko ngo aho bimuwe ari ubutaka bw’abasekuruza.

Aba barasaba inzego bireba kujya zibifashisha mu kubungabugana ibidukikije, kuko bo nk’ababaye mu mashyamba kuva cyera ngo bazi tekinike zitandukanye, bakoresha babungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri ayo mashyamba.

Bambanza Vital aharanira uburenganzi bw’abashigajwe inyuma n’amateka  mu Burundi naho Niyomugabo Ildephonse ayobora umuryango Hope for Community uharanira uburenganzira bw’abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda.

Bambanza ati “Cyera amashyamba tukiyarimo hataraza amategeko yo kuyakingira, mbere bagakingira inyamanswa gusumba abantu, wasangaga twebwe tuyajyamo kugira ngo twishakire ibidutunga umunsi ku munsi, ariko kandi tukareba niba ibyo dukora tutonona bya bindi twari tuhasanze, ugasanga rero bavuze ngo tujye kurima(guhinga) cyangwa korora, ni nko gufata ubundi buzima bwo kubaho, biratugora. Rero niba harimo amategeko yo kurengera ibidukikije birasaba kwicara neza, bakicarana n’abaduhagarariye kugira ngo tumenye neza ngo mbega twebwe ko tutakijya muri ayo mashyamba twabaho dute? kandi twafasha gute kubijyanye no kuyabungabunga?.”

Niyomugabo ati “Usibye twebwe mu Rwanda no mu Burundi nitwe tutakiri mu byanya byacu bitewe na politiki yo kurengera ibidukikije, ariko ntabwo tuvuga ngo dusubireyo kuko kurengera ibidukikije ni byiza, ariko kubera ko ibyo bidukikije ariyo yari gakondo yacu kuyikurwamo twatakaje ubuzima. Icyo twifuza ni iki kurengera ibidukikije na ya mashyamba yabaye Parike ni byiza, ariko hari ba mukerarugendo, hari uburyo yinjiza amafaranga byibura mu bigenga bya Leta twagakwiye kugira ibyo dugenerwa tukaba twagurirwa n’amasambu.”

Yongeyeho ati “Nk’ubu ndavuga ku rwego rw’ubuzima, ni gacye cyane usanga abana bacu bajya kwivuza muri aya mavuriro ateye imbere, kubera ko twe tumenyere gukoresha imiti gakondo. Ubu nta burenganzira dufite bwo gusubira mu mashyamba, niyo mpamvu mvuga ngo turamutse tubonye ubutaka busimbura bwa bundi, dushobora no kwinjira mu mashyamba bakaduha uburenganzira tugakurayo imiti yacu tuzi, tukaza tukayihinga inyuma y’amashyamba.”

Mu bihe bitandukanye inzego z’ibanze mu Rwanda zikunze kuvuga ko Abasigajwe inyuma n’amateka, bafashwa nk’abandi baturage batishoboye binyuze muri  gahunda za Leta zo kuzamura imibereho y’abaturage. 

 Gusa Niyomugabo Ildephonse avuga ko gahunda zigenewe abatishoboye mu Rwanda, iyo zigeze kubasigajwe inyuma n’amateka ntacyo zibamarira, ku mpamvu asobanura.

Ati “ Iyo abantu batureba inyuma babona tugendana n’imyaka tugezemo, twebwe ntabwo tugendana n’imyaka. Uyu muryango wacu w’abasigajwe inyuma n’amateka, amateka agaragaza ko twahejwe tukanenwa, ntitwigeze tuzanwa mu muryango nyarwanda ngo utwakire, ni nacyo kibazo tunafite. Kuduha amazu ni byiza ariko kuduha amazu ese nicyo dukeneye cya mbere? Kuko ushobora kuyimpa ntazi kuyibamo, yakwangirika bati niko twabaye! Nyamara urimo uranyijiza mu buzima ntamenyere, kuko natakaje ubwa gakondo.”

Inama Nyafurika yiga ku burenganzira bw’Abasigajwe Inyuma n’Amateka ihuje abaturutse bihugu bisaga 20 bya Afurika.

Daniel Hakizimana