Umukozi ucyekwaho kwica umwana yareraga yasabiwe igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy aburundu, uwari umukozi wo mu rugo Nyirangiruwonsanga Solange, ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9 wo rugo yari abereyemo umukozi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, rwatangiye kuburanishiriza ahabereye icyaha mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Ahagana saa yine n’igice nibwo abacamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo bari bageze mu kibuga cy’i Gasogi kuburanisha uru rubanza.

Ni urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ahabereye iki cyaha

Ubushinjacyaha burega  Nyirangiruwonsanga Solange, icyaha cyo kwica Rudasingwa Ihirwe Davis wari ufite imyaka 9, wo rugo yari abereyemo umukozi.

Nyirangiruwonsanga Solange yageze imbere y’inteko iburanisha yambaye Ijipo y’umukara, Umupira w’umukara w’imbeho uzwi nka Jampa, yambaye n’inkweto zimeze nk’izo bakarabiramo.

Ababyeyi be n’Abatuye muri aka gace bari bitabiriye uru rubanza.

Umucamanza yatangiye asoma imyirondoro y’uregwa ariwe Nyirangiruwonsanga Solange, wavukiye mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke.

Ubwo yari ahawe ijambo Umushinjacyaha, yavuze ko uwari umukozi mu rugo rwa Rudasingwa Victory, ku cyumwe taliki 12 Kamena 2022, aribwo nyakwigendera Ihirwe Davis, umuhungu w’uyu mugabo yari kumwe n’umukozi.

Uyu mukozi ngo yarimo yoza ibyombo, mu gihe Nyakwigenera yari kuri Telefone.

Uyu mukozi wo mu rugo ngo yamwatse Telefone, ngo abanze akore umukoro wo mu rugo yahawe na mwarimu uzwi nka  ‘devoir’ cyangwa Homework mu ndimi z’amahanga.

Ubwo uyu mugore yari mukazi, nyakwigendera ngo yafashe ibuye ararimutera  nuko nawe ararakara.

Umushinjacyaha avuga ko Nyirangiruwosanga Solange, akimara kurakara yashutse uyu mwana ngo nakuremo umupira yari yambaye, ahagarare ku ntebe awuzirike kuri giriyaje y’urugi kugira ngo awugemo  amurishe umunyenga yumve uko bimera.

Nyakwigendera akimara kubikora yagiye muri wa mupira kubera ibiro yari afite, ugenda wifunga kugeza igihe ahereye umwuka aribwo uyu mukozi yahitaga ajya gutabaza nyirabuja  nawe ahageze asanga yapfuye.

Mu kwiregura Nyirangiruwosanga Solange, yavuze ko ibi byose yabyemereye abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kubera ko bamukoreye iyicarubozo.

Mu bihe bitandukanye ngo bamuhatiye ku byemera, ari nako bamukubita ngo birangira abyemeye kubera inkoni.

Uyu mugore avuga ko nyakwigendera nta kibazo bari bafitanye, ahubwo ko yiyahuye kubera ko Se yamukubitaga, ndetse bakaba baramubuzaga gufata telefone.

Uyu mugore avuga ko yari hanze yinjiye mu Nzu asanga uyu mwana yimanitse, abura uko amuhambura ngo amuramire kubera byari bikomeye, ahitamo kujya gutabaza nyirabuja.

Umushinjacyaha yasabiye uyu mugore Nyirangiruwonsaga Solange, igifungo cya burundu.

Uyu Nyirangiruwonsanga we yasabye kurenganurwa, ariko ngo niyo yahamwa n’icyaha, igihano yasabiwe azagikora.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye iri buranisha, bavuga ko ibikekwa ko byakozwe n’uyu mugore wari umukozi wo murugo ari amahano, bagasanga nibimuhama akwiye guhanwa by’intangarugero.

Umucamanza yavuze ko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa ku wa mbere taliki 25Nyakanga 2022, i saa Tatu za mu gitondo.

Ntambara Garleon.