Hakenewe guhuza imbaraga kw’ibihugu bigize Interpol mu guhashya ibyaha by’ikoranabuhanga- Minisitiri Dr Ugirashebuja

Minisitiri w’ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel yasabye ibihugu bigize polisi mpuzamahanga (INTERPOL), gushyira imbere guhana amakuru n’ubumenyi, mu rwego rwo kurandura burundu ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Ibi yabigarutseho mu nama y’umunsi umwe iteraniye i Kigali, ihuza ibihugu bya Afurika bihuriye muri INTERPOL, yiga ku kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga ku nshuro yayo ya 9.

Kimwe mu bimunga ubukungu bwa Afurika, ni ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) igaragaza ko Afurika ihomba asaga Miliyari 4 z’amadorali buri mwaka, binyuze mu byaha by’ikoranabuhanga.

Craige Jones ushinzwe kugenza ibyaha by’ikoranabuhanga muri INTERPOL, avuga ko ibi byaha ahanini biterwa n’ubushobozi bucye bugaragara  muri sisiteme (system) z’ibigo bitandukanye, agasanga byakemurwa no gukorana mu rwego rwo kuzamura urwego rwa buri gihugu.

Yagize ati  “Impamvu zibitera akenshi usanga ari ubushobozi bucye. Sisiteme Afurika ikoresha zifite intege nke zo guhangana n’abanyabyaha, maze nabo bakabyaza umusaruro izo ntege nke .”

George Kinoti Maingi uri mu kanama gashinzwe Polisi Mpuzamahanga Interpol muri Afurika, avuga ko iyi nama isiga ibihugu binyamuryango byishatsemo ibisubizo by’ibikenewe, kugira ngo ibi byaha birandurwe.

Yagize ati “Interpol n’ibigo bishinzwe iperereza bari guhuza ibitekerezo, gutoza no kongera ubushobozi. Ibi ni bimwe mubyo tugiye gukoraho kugira ngo tugire aho gukorera hazira ibyaha bene nk’ibi.”

Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guhashya ibi byaha binyuze mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB, kandi biri gutanga umusaruro, icyakora ngo hakenewe guhuza imbaraga kw’ibihugu bigize Interpol kuko ibi ari ibyaha byambukiranya imipaka.

Yagize ati “Ibi byaha nta kundi wabirwanya kuko ari ibyaha birenga imipaka, bisaba ko habaho guhana amakuru, gukorana bya hafi kw’izi nzego, ariko icyangombwa ni uko bisaba ko iyi mikoranire iba kuri izi nzego zikurikirana ibi byaha ndetse no ku nzego za Politiki.”

Ubukungu bwa Afurika buteganijwe kugera kuri miliyari 180 z’amadorali ku mwaka muri 2025, ariko abahanga mu bukungu bakagaragaza ko ubushobozi budahagije bwo gukumira ibyaha by’ikoranabuhanga, bushobora gutuma iyo ntego itagerwaho.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko rwagenje ibyaha by’ikoranabuhanga 550 kuva 2018 kugeza 2021, byatwaye asaga miliyari imwe na miliyoni Magana atandatu.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad