Inteko ishinga amategeko ya Ghana yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire

Inteko ishingamategeko ya Ghana, yagaragaje kunyurwa n’uburyo u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire mu nzego zitandukanye.

Kuri ubu Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite.

Ni ibiganiro byibanze kubufatanye bw’inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo Perezida w’inteko Ishinga Ametegko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibiganiro byamuhuje na mugenzi we uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, byibanze kubufatanye bw’inteko zombi nibyo buri ruhande rwakwigira ku rundi.

Ati “Twaganiriye ku mikorere y’inteko zishinga amategeko zombi, tubagaragariza uburyo inteko ishingamategko yacu ikora n’uburyo iyabo ikora. Twasanze hari byinshi tugomba kwigiranaho.”

Alban Bagbin Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore  mu ngeri zinyuranye.

Ati “Tuzagerageza gushyira mubikorwa bimwe mubyo twigiye ku Rwanda. By’umwihariko tuzibanda kubijyanye n’ihame ry’uburinganire kuko tubona mwarateye intambwe kuturusha, mubijyanye no kwimakaza uburinganire, uburyo mu ngengo y’imari mwita ku iri hame ry’uburinganire. Murabizi ko ku Isi munashimirwa ko muri aba mbere mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko”

U Rwanda na Ghana ni ibihugu bigirana ubufatanye mu ngeri zinyuranye.

 Muri Kamena uyu mwaka ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ajyanye no gukora imiti n’inkingo, mu kurushaho kungurana ubumenyi.

Inzego z’umutekano z’ibihugu byombi, nazo ziherutse kwemeranya kurushaho gukomeza umubano mubijyanye n’ubwirinzi n’ubutasi.

Daniel Hakizimana