Inkuru nziza ku bashaka inzu zicirirtse muri kigali

Banki itsura amajyambere BRD n’ikigo gishinzwe imiturire Rwanda Housing authority, batangije umushinga wiswe Gira Iwawe, uzatuma abafite amikoro aciriritse bahabwa inzu za miliyoni zisaga 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inzu zizahabwa nk’inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 20 ku nyungu ya 11%.

Gahunda ya Gira Iwawe ni gahunda igamije gufasha abanyarwanda ngo bature mun zu zabo kubantu bahembwa nibura kuva ku bihumbi 200 kuzamura.

Ni gahunda Banki y’igihugu  itsura amajyambere BRD, igaragaza ko ije gukemura ikibazo cy’abakodesha inzu ku giciro kiri hejuru, kandi bakaguze ayabo yo guturamo.

Liliane Igihozo ushinzwe gukurikirana imishinga yihariye muri iyi Banki, avuga ko imbogamizi bagiye bahura nazo  ari ukubura amazu yo guha ababagana.

Yagize ati “Imbogamizi twahuye nazo nta mushinga n’umwe urarangira, kuko abantu bashakaga amazu bakayabura, ariko kugeza muri 2024 dufite gahunda yo kuba twaratanze inzu ibihumbi bitandatu.”

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo guteza imbere imyubakire y’inzu ziciriritse muri  Rwanda Housing authority, Uwimana Leopord, avuga ko izi nzu nubwo ziciriritse iyo zigiye kubakwa zikorerwa ubugenzuzi buhagije.

Yagize ati “Umuntu ufite umushinga munini agomba kuba afite n’umuntu ukurikirana uko ubwubatsi bugenda, umujyi wa Kigali nawo ukora ubugenzuzi buhagije ikigendanye n’impungenge ku buziranenge bwayo nticyakagombye.”

Uyu mushinga wo kubaka inzu ziciriritse watangijwe mu mwaka wa 2019, amazu amaze kugurwa angana n’ibihumbi 300.

Iyi gahunda bigaragara ko izakorerwa mu mujyi wa Kigali.

Uyu mushinga mu gihe waba utangijwe nk’uko bivuga, inzu yaba ari nto yaba ifite nibura icyumba n’uruganiriro, kugera kuy’ibyumba 4 n’uruganiriro, bitewe n’uko umuryango ungana.

Abagenerwabikorwa bashobora kubona inguzanyo ya Gira Iwawe banyuze muri banki esheshatu zatangiranye n’iyi gahunda.

 Izo ni Banki ya Kigali (BK), ZIGAMA CSS, Bank of Africa (BoA), Umwalimu SACCO, NCBA Bank na Banki y’Abaturage (BPR Bank).

AGAHOZO Amiella