Minisiteri y’Ubuzima ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abarwara umuvuduko w’amaraso

Impuguke mu buzima zagaragaje ko indwara y’umuvuduko w’amaraso uhangayikishijwe mu Rwanda, bitewe n’umubare munini w’abayandura ndetse n’abahitanwa n’ayo.

Umuvuduko w’amaraso ni ndwara ihitana abatari bacye ku Isi no mu Rwanda, kandi ahanini ngo biterwa n’uko abantu batisuzumisha hakiri kare ngo bamenye uko bahagaze uyifite anitabweho.

Nk’ubu imibare intangwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu bari hagati y’imyaka 18 na 65, abangana na 15.9% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, hakaba abandi 46% bafite umuvuduko w’amaraso ariko batabizi.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru ryacu bavuga ko umuco wo kujya kwisuzumisha kwa muganga utarwaye, utarashinga imizi ku mpamvu basobanura.

Umwe ati “Akenshi na kenshi umunyafurika si umuntu wabwira ngo ajye kwisuzumisha atarwaye ngo abyemere, ni imyumvire dusanganywe.”

Undi ati “Ndumva umuvuduko w’amaraso wawirinda mu buryo bwo gukora siporo cyane, abaturage ntibisuzumisha kubera kwa gufata ibintu nk’ibidafite agaciro, kandi buriya iyo indwara ikugiyemo cyane ntibibe ngombwa ko uhita uyisuzumisha cyangwa ngo uyivuze igeraho ikakwica.”

Undi nawe ati “Kubera ko itagaragara inyuma ku mubiri (umuvuduko w’amaraso) baba bumva bo nta kibazo bafite mu mubiri, gusa babashije kwisuzumisha ku gihe bamenya uko bahagaze.”

Mu Rwanda abapfa bagera kuri 13% baba bishwe n’indwara z’umutima zirimo n’umuvuduko w’amaraso. 

Kunywa itabi, inzoga nyinshi, kudakora imyitozi ngororamubiri, kunywa isukari nyinshi  no kurya ibiryo birimo amavuta menshi, n’umunyu mwinshi ni bimwe mu bitera umuvuduko w’amaraso ariko bishora kwirindwa.

Gusa impuguke mu buzima zigaragaza ko hakwiye ubushakashatsi bwo kureba niba nta bindi biri gutuma muri iki gihe, umubare w’abarwara umuvuduko w’amaraso wiyongera.

Prof. Charlotte Bavuma ayobora ihuriro ry’abahanga mu buzima Rwanda College of Physicians.

Ati “Icya mbere ni ukureba ese ni iki gituma abantu barwara umuvuduko w’amaraso? Kuko cyera twumvaga ko ari abantu babyibushye banywa itabi, ibyo bintu biracyahari ariko hari n’ibindi bintu twumva ugasanga umuntu ni muto ntafite ibyo bintu byose, ariko afite umuvuuko w’amaraso. Birashoboka ko twaba dufite ibindi bintu bidutera izo ndwara ariko tutazi.”

Minisiteri y’Ubuzima nayo igaragaza guhangayikishwa n’ubwiyongere bw’abafite umuvuduko w’amaraso ndetse n’izindi ndwara zitandura, bityo igasaba abaturage kwisuzumisha hakiri kare, urwaye akitabwaho.

Iyi minisiteri igaragaza ko inashyize imbaraga mu gushaka imiti ihagije y’indwara zitandura.

 Dr. Uwinkindi François, umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura muri RBC arabisobanura.

Ati “Ubu rero Ministeri y’ubuzima yashyizeho gahunda byibuze umuntu wese ufite imyaka 35, yemerewe kujya ku kigo nderabuzima kimwegereye kikamusuzuma izo ndwara zitandura hakiri kare, kugira ngo niba yaragize ibyago byo kuzirwara tubashe kumuvura hakiri kare, kubera ko iyo umufatiranye hakiri kare umuha imiti imurinda kugira za ‘stroke’ n’ibindi bibazo biterwa n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Ubu twagira amasezerano atandukanye n’abantu bakora imiti, kuburyo buri gihe uko imiti ikenewe bitazajya biba ngombwa ko tujya gutanga isoko .”

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahnaga wahariwe kurwanya umuvuduko w’amaraso.

 Kuri uyu munsi abashakashatsi mu ngeri y’ubuzima bo mu bihugu binyuranye banatangiye ibiganiro by’iminsi ibiri hano i Kigali, barebera hamwe impamvu abarwara umuvuduko w’amaraso biyongera n’ingamba zafatwa.

Daniel Hakizimana