RTB iratunga agatoki amahoteli gukoresha abatarabyigiye bagatanga servise mbi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) ruravuga ko srivise mbi zikunze kuvugwa mu mahoteli n’amaresitora ahanini biterwa n’uko abakozi bakoramo baba batarize ibijyanye no kwakira abantu (Hospitality).

Abafite amashuri yigisha imyuga basabye ko mu mahoteli na za resitora hajya hakoramo abize ibyo kwakira abantu mu kunoza imitangire ya Serivise .

Ni kenshi abaturage mu ngeri zinyuranye  bakunze kuzamura ijwi rinenga imitangira ya serivise mu mahoteli na maresitora.

Bamwe mubanyeshuri biza imyuga mu ishami amahoteli bavuga ko servise mbi hamwe na hamwe muri hoteli na Resitora ziterwa  haba hakoramo abatarabyigiye.  Ange Tumukunde na Ketia Umubeyi barangije kwiga ibyo guteka  mu ishuri ry’imyuga Kigali Leading TVET SCHOOL.

Umubyeyi ati “ Impamvu bitagenda neza muri ino minsi usanga umuntu ajya gusaba akazi agakora ikintu atize rero ugasanga nta experience agifitemo rero nkatwe tumaze kubyiga dufitemo experience y’ukuntu twagenda tunoza amaservise .”

Tumukunde ati “ Mbona imbogamizi ikunze kubaho ni uko mu mahoteli tuba turimo abenshi bakunda guhabwa akazi ntabwo baba barabyize ugasanga serivise batanga zirapfuye niyo mpamvu twe twabyize kugirango tubikore neza.”

Abafite ibigo byigisha ibyo kwakira abantu basanga servise mbi zikunze kuvugwa mu mahoteli na amateristora zaba amatekano mugihe hakoreshwamo abakozi babyigiye. TUYIZERE ALPHONSE ni umuyobozi wa Kigali Leading TVET SCHOOL.

Ati “Customer care service ni ukwigisha abantu uburyo agomba kwakira abantu neza ,ni ukwigisha uburyo umuntu agomba kubaha umukiliya ,kwigisha kwita ku mukiliya kurinda aje kugeza agiye.”

Ubwo hatangangwa impamyabushobozi kubanyeshuri  barangije mu ishuri ry’imyuga,  Kigali Leading TVET SCHOOL , Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) rwavuze ko servise mbi hamwe na hamwe mu mahoteli na zaresitora zifitanye isano nuko ahanini abakozi bakoramo baba batarabyize. Icyakora ngo hari intambwe igenda iterwa mu kunoza servise mu rwego rwamahoteli namatesritora. AIMABLE RWAMASIRABO ni umuyobzi ushinzwe integanyagisho muri Rwanda TVET Board.

Ati “ Ntabwo navuga ko urwego rwimitangire ya servise mbi  mu mahoteli na resitora rukabije kuba biri hasi hari intwambe igaragara yatewe nimpamvu wenda mushobora kuba mubyumva ntabwo amahoteli yose yo mu Rwanda abona abanyeshuri bahita bayakwiramo yose uwo mwanya rimwe na rimwe bibaho ko amahoteri ashakisha abantu batarabona ubwo bumenyu buhagije akaba aribwo wenda izo servise rimwe na rimwe zijya zigenda nabi ariko abanyeshuri basohotse mu mashuri yacu baba bafite ibintu byose.

Muri Mata uyu umwaka ubwo u Rwanda rwiteguraga  inama ya CHOGM , Umukuru w’igihugu  yanenze serivisi mbi zigaragara mu mahoteli atandukanye mu gihugu, avuga ko inzego zibishinzwe zigomba kubikurikirana kandi ahagaragaye izi serivisi mbi zidahinduka hagafungwa.