Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, yemeje ko ari umukandida muri manda ya kabiri, aho ahatanira kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine iri imbere.
Mushikiwabo yatorewe iyi mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize Francophonie yabereye i Erevan muri Arménie, mu Ukwakira 2018. Yatangiye imirimo muri Mutarama 2019.
Aganira na TV 5 Monde, Mushikiwabo yavuze ko yiteguye gukomeza imirimo kandi ubushake bwe yabugejeje no ku bihugu binyamuryago bya Francophonie.
Yagize ati “Igihugu cyanjye cyatanze kandidatire yanjye. Ndi umukandida mu gushaka umusimbura wanjye.”
Inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma itaha ari na yo iberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, izabera i Djerba muri Tunisie ku wa 19-20 Ugushyingo 2022.
Ubwo gutanga abakandida byatangiraga, Ubwami bwa Maroc bwatanze Mushikiwabo nk’umukandida rukumbi ukwiriye kuyobora OIF muri manda nshya bunasaba ko ashyigikirwa.
Bwavuze ko bwifuza gushyigikira Mushikiwabo kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa amavugurura yatangiye mu mikorere y’uyu muryango.
Ikindi kandi ni uko bubona Mushikiwabo nk’umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, bugasaba ko yazatorwa mu nama itaha y’Abakuru b’Ibihugu.
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 88 harimo 54 bibarwa nk’ibinyamuryango mu buryo bwuzuye na 27 by’indorerezi.