Astrazeneca yinjiye mubufatanye n’u Rwanda ku guhangana n’indwara y’umuvuduko w’Amaraso

Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo gikora imiti cya Astrazeneca batangije umushinga wiswe Healthy Heart Africa (Umutima uzira umuze muri Afurika) wo kurwanya indwara y’ umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022, mubyo uzibandaho harimo kwigisha abaturage kwirinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, no gufasha abayirwaye kubona imiti ku giciro gito.

Umuvuduko ukabije w’amaraso ni indwara ihangayikishije mu Rwanda, ariko imbogamizi mu guhangana nayo ni ubumenyi bucye bw’Abaturage kuri iyi ndwara kuko benshi batitabira kuyisuzumisha, nk’uko aba bajyanama b’ubuzima bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Nyarugenge babisobanura.

Umwe ati “Urabona ko izi ndwara ahanini ntabwo zikunda kugaragza ibimenyetso, akenshi rero imbogamizi duhura nazo ni imyumvire, nko kujya kubwira umuntu ngo nyabuneka gera ku kigo nderabuzima, gerageza wisuzumishe, akakubwira ngo ntabwo ndwaye.”

Undi ati “Ahanini ni imyumvire micye kubaturage nicyo kibibatera, abandi ugasanga bafite ubwoba bakakubwira bati nsanze ndwaye.”

Indi mbogamizi mu kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso ni uko abayirwaye batabona imiti bifuza.

Kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo gikora imiti cya Astrazeneca, batangije umushinga wo kurwanya indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso wiswe Healthy Heart Africa (Umutima uzira umuze muri Afurika), usanzwe ukorerwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

 Mu Rwanda uzibanda ku  kwigisha abaturage kwirinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso no  gutanga ubuvuzi budahenze kandi bufite ireme.

Umuyobozi wungirije ku Isi w’ikigo gikora imiti cya Astrazeneca,Ashling Mulvaney, arabisobanura.

Ati “Twifuza gutanga umusanzu mu gutegura ejo hazaza hatekanye, aho abaturage bose bazaba babona umuvuzi bufite ireme kandi budahenze.  Umushinga twise Umutima uzira umuze muri Afurika, tuwukorera ahantu henshi muri Afurika dufatanyije na za Guverinoma z’ibihugu n’abandi bafatanyabikorwa. Iyi ni gahunda yashyizweho hagamijwe guhangana n’indrwa y’umuvuduko ukabije w’Amaraso.” 

Abanyarwanda bangana na 16.2 % bari hagati y’imyaka 18 na 65 bafite  umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Hakaba abandi 46% bafite umuvuduko w’amaraso ariko batabizi.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo Kurwanya no Kuvura Indwara mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Albert Tuyishime, avuga ko indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru zikomeje  kwiyongera mu Rwanda, ariko hari ingamba igihugu cyafashe zirimo kubaka ubushobozi bw’amavuriro.

Ati “Dukomeje kubaka inzego z’ubuzima hashyirwa imbaraga mu bikorwaremezo bijyanye n’igihe, amavuriro agezweho mu kuvura indwara zikomeye nk’indwara za kanseri ndetse n’iz’umutima. Mu rwego rwo kwegereza serivise abaturage, ubuvuzi bw’indwara zitandura zinjijwe muri gahunda zitangirwa mubigo nderabuzima.”

U Rwanda rubaye igihugu cya 8 muri Afurika Astrazeneca itangijemo umushinga wo kwita ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso muri Afurika.

 Mu Rwanda  uzamara imyaka ibiri ukorerwa mu mavuriro 60 yo  mu turere twa Gakenke, Gatsibo, Nyarugenge. 

Ibi bigamije kugera ku ntego y’Ishami ry’Umiryango w’Abibumbye ryita ku buzima yo kugabanya umuvuduko ukabije  w’amaraso kuri 25% muri 2025. 

Daniel Hakizimana