Ikibazo cy’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyavugutiwe umuti

Amabwiriza mashya yashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), agenga imikorere y’abacuruzi b’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amashanyarazi, yitezweho guca ubujura bw’ibi bikoresho ndetse no gucururiza mu kajagari.

Umujyi wa Kigali nk’ahantu harangwa n’ubucuruzi buhuza abantu b’ingeri zitandukanye, nina ko hagaragara ubujura n’ubucuruzi bifitanye isano.

Akenshi hagashyirwa mu majwi abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe bizwi nka ‘Occasion’, kubyiba cyangwa ubufatanye muri ubwo bujura.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), kivuga ko cyashyizeho amabwiriza agenga ubu bucuruzi, hagamijwe guca akajagari kagaragaramo, ubujura n’ihohoterwa rikorerwa abaturage bamburwa ibyabo.

Madamu Beatrice Uwumukiza ni umuyobozi mukuru wa RICA, avuga ko uzajya ajya gutangiza ubu bucuruzi azajya asaba uburenganzira bwo gucuruza akishyura ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, yakemererwa gucuruza akishyura ibihumbi 10 byose binyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA.

Yagize ati “Ubu bucuruzi bwagiraga ingaruka mbi yaba ku muguzi n’ugurisha, kuko mu byukuri babicuruzaga ariko utazi aho yabikuye.”

Hari bamwe mu baturage basamiye hejuru aya makuru, bavuga ko Leta ibakijije abasahuraga utwabo ariko nanone ngo bizatuma abantu bayoboka gushaka imirimo, aho gukora mu mifuka y’abandi.

Umwe yagize ati “Umutekano mu gihugu uziyongeraho akantu nubwo wari usanzwe ukajijwe, na ba bantu bajyaga bashikuza bazajya babura aho babigurisha, banacike intege kuko bazaba badafite aho bakijyana.”

Undi nawe ati “Hari nk’umuntu utaguraga televiziyo igezweho (flat screen), kuko yabaga azi ko nayigura azaba yikururiye abajura. Hari n’utaguraga telefone igezweho kuko yatinyaga kuyibwa, ibyo bintu bigiye gucika.”

Ku ruhande rw’abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga, aya mabwiriza ngo azatuma batongera gukurikiranwa n’inzego z’umutekano, ariko bagasaba ko bakwegerwa bagasobanurirwa ayo mabwiriza neza kurushaho.

Kabango Yusuf ni visi perezida wa koperative Iterambere mu Ikoranabuhanga irimo abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

Yagize ati “Icyo nabasaba nuko batera intambwe bakatwegera bakabanza bakayadusobanurira, kugira ngo batazaza kubahanira ibyo batazi.”

Polisi y’Igihugu ivuga ko aya mabwiriza agiye koroshya akazi kabo kuko umucuruzi azajya agira uruhare mu gutanga amakuru y’ucyekwaho ubujura, nk’uko bisobanurwa na CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’igihugu.

Yagize ati “Amabwiriza afite akarusho kuko igisambo kizajya kitangaho amakuru ndetse gitange n’amakuru y’ibyo kiby. Ayo makuru ubundi ntitwayagiraga twagomba kugifata kugira ngo kiduhe ayo makuru, ariko ubu ngubu ntudashobora gutanga amakuru kuwo ugurishaho, icyo ugurisha ntabwo uzakigurisha.”

Mu bikoresho byibwa hagaragaramo n’ibikoresho by’amashanyarazi nk’insinga ndetse na cash power(mubazi).

REG ivuga ko amabwiriza mashya azaha umutekano ibikoresho byayo.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko mu igenzura rwakoze mu bihe bitandukanye, rwasanze ibikoresho bicuruzwa mu maduka acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga 90% muri byo, nta nyemezabwishyu byabaga bifite, bivuze ko byabaga byibwe.

Nubwo aya mabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 11 Nyakanga 2022, RICA ivuga ko abamaze gutanga ubusabe ari 15 gusa.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad