Bamwe mu baje kumurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha ry’uyu mwaka wa 2022 barasaba Urugaga rw’Abikorera (PSF) kongera ubukangurambaga kuko abaguzi ari mbarwa. Kurihande rw’abaguzi nabo baravuga ko ibiciro biri hejuru, barasaba ko byashyirwa hasi kuko nta mafaranga bafite.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022, byari umunsi wa Kabiri W’Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ribera mu Rwanda.
Abanyamakuru ba Flash bageze i Gikondo mu mujyi wa Kigali kureba uko ubwitabire buhagaze.
Ni i saa tanu z’amanywa tugeze mu marembo yaho imurikagurisha “Expo2022” iri kubera.
Mbere yo kwinjira abaturage bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse bakerekana ko bikingije byuzuye Covid-19, Utazujuje ahita yerekwa aho yinkingiriza aho Expo ibera.
Ukinjira usanga hari abari kumurika ibikorwa byabo, ariko hari n’abandi bake cyane bacyubaka ibyumba bamurikiramo.
Ubwitabire ni buke cyane kuko abaguzi ni mbarwa.
Abacuruzi barasaba urugaga rw’abikorera kurushaho kumenyakanisha iri murikagarusha kugira ngo ryitabirwe n’abantu benshi.
Umwe muri bo aragira ati “Turacyari mu minsi ya mbere, abantu ni bake cyane, urumva ko twabuze abakiliya. Turasaba ko PSF yadufasha kwamamaza iri murikagurisha kugir ango ryitabirwe n’abantu benshi.”
Bamwe mu baje guhaha baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, batunga agatoki abacuruzi ko barimo kuriza ibiciro bityo bagasaba ko byagabanuka.
Umwe muribo aragira ati “Naje kwihahira muri Expo, ariko ibiciro biri hejuru usibye ibinyobwa gusa naho ibindi byose ibiciro biri hejuru. Twasabaga ko byagabanuka kugira ngo tubashe kwihahira.”
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera PSF buravuga ko burimo gukora ibishoboka byose mu kumenyekanisha iri murikagurisha mu baturage, ndetse ko bizeye ko mu bihe biri imbere ubwitabire bushobora kuzamuka.
Umuvugizi w’uru rugaga Bwana Ntagengerwa Theoneste arahamagarira abaguzi guhaha mu masaha meza, kugira ngo babashe kumvikana n’abamurika ku giciro kiza.
Aragira ati “Turacyari mu minsi ya mbere kandi abenshi baza muri weekend, turatekereza ko mu munsi iri imbere baraza kwiyongere. Ku kijyanye n’ibiciro biri hejuru, abakiriya nabagira inama yo kuza guhaha mu masaha meza kugira ngo babashe kumvikana n’abagurisha ku giciro kiza badahenzwe, cyangwa se bakagurira inganda kuko zirahendutse.”
Imibare igaragaRAza ko abitabiriye iri murikagurisha ry’uyu mwaka wa 2022 bagera kuri 469.
Muri aba harimo abanyamahanga 76 baturutse mu bihugu 27.
Muri ibi bihugu 27 harimo bitatu byiyongeyemo bitari bisanzwemo, birimo Koreya y’Amajyepfo , Denmark na Emirati zunze ubumwe z’Abarabu.
Biteganijwe ko iri murikagurisha rizarangira Taliki ya 16 Kanama 2022.
Ntambara Garleon