Uburusiya bwarashe misile mu murwa mukuru Kyiv zisenya ibikorwaremezo, ni misile zari zimaze ibyumweru bitatu zitegerejwe kuraswa muri uyu mujyi.
Minisiteri y’ingabo mu Bwongereza yavuze ko Ukraine nayo irimo gushaka kwisubiza umujyi wa Kherson, nyuma yuko iharashe imbunda ziremereye zirasa kure zikangiza ibiraro by’ingenzi bitatu byifashishwaga n’Abarusiya mu kwambukirizaho ibikoresho byabo.