Hari abaje kumurika ibikorerwa mu Rwanda mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2022, basabye kugabanyirizwa imisoro ku bikinerwa by’ibanze kugira ngo ibyo bakora ntibikomeze guhenda ku isoko. Ku rundi ruhande ariko abaguzi nabo bavuga ko ibyakorewe mu Rwanda biri kugaragaza impinduka mu bwiza ariko bakizitirwa n’ibiciro biri hejuru ugereranije n’ibitumizwa hanze biri ku isoko ry’u Rwanda.
Mutesi Gasaro Alberitine tumusanze mu imurigakurisha mpuzamahanga rya 2022 ryatangiye rikaba riri kubera i Gikongo mu mujyi wa Kigali.
Mutesi ari kwigera ikanzu y’ibara ry’umutuku ya bamwe mu bitabiriye imurikagurisha, kandi uko bigaragara yanyuzwe n’ubwiza bw’uwo mwenda wakorewe mu Rwanda.
Ati “Ni mwiza, mbese byose birahagije kuba wawukunda.”
Icyakora Mutesi atashye ataguze iyo kanzu kuko igiciro cyayo kirenze ubushobozi yazanye ku isoko, yazanye kimwe cya kabiri (½) cy’ayo bamuciye kandi kubwe ayo afite ni nayo abona akwiye umwambaro yishimiye, ariko akabura uko awuhaha.
Ati “Aciriye ibihumbi 30, njye musubiza bihwanye n’ubushobozi bwanjye, mubwiye ibihumbi 15.”
Ku rundi ruhande hari mubyeyi wari ugiye kugura isabune ikorerwa mu Karere ka Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda, ariko arabiretse kuko asanze igiciro cyayo kiri hejuru y’iyo asanzwe akoresha mu rugo rwe iva hanze. Ntabwo agaye ubwiza bw’iyakorewe mu Rwanda ahubwo azitiwe n’igiciro cyayo.
Yagize ati “Nsanze igura ibihumbi Bibiri, dusanzwe dukoresha igura 1700Frw cyanwga 1800Frw kandi tubona isa neza. Ni byiza kuko ntitwabyanga ari by’iwacu ariko tuba dushaka nabo bagabanye igiciro kuko ari iby’iwacu. ”
Habayimana Samuel waje kumurika isabune yakorerwe i Rusizi mu imurikagurisha rya 2022, nawe azi neza ko izituruka hanze hari izihendutse kurusha izo bakorera mu burengerazuba bw’u Rwanda, gusa we na mugenzi we Umukunde Jacqueline waje kumurika inkweto zakorewe mu mu Karere ka Kirehe muri Koperative twagure amarembo Rusumo ikorera muri ako karere, bahuriza ku kuba abaguzi babo bakizitirwa n’igiciro cyiri ku isoko.
Igisubizo kuri iki kibazo bakibona mu kugabanyirizwa imisoro ku bikenerwa by’ibanze bakenera, mu gukora ibyakorewe mu Rwanda.
Habayimana Samuel ati “Ufashe isabune ikorerwa hariya hakurya muri Tanzania ariko inyura muri Congo igahinguka mu Rwanda muri kariya gace dutuyemo usanga iri ku 1.250Frw ariko ubigereranyije n’iyo bingana yo Meru usanga ahriya iwacu iyakorewe muri Meru yaguze 1.500Frw, ukabona ko yayindi yo muri Congo yakorewe muri Tanzania isa naho igifite igiciro cyo hasi.”
Yunzemo agira ati “Usanga baza batubwira ngo muduhereza ya sabune yitwa Nyenyeri yo muri Tanzania kuko akenshi umukiriya aba ashaka ibyo hasi. Njyewe icyo mbona gihari ni uko usanga ibikinerwa by’ibanze dukoreshacyane cyane Acide n’amavuta biva hanze.”
Umukunde Jacqueline ati “Ibikoresho dukoresha birahenda. Twasaba Leta ko yagabanya nko ku misoro, kuko iyo ugiye kugura barakubwira ngo imisoro iri hejuru. Ntabwo twagabanya natwe dusora arenze.”
Musabyimana Bella we acunga Ikompanyi Defu Small Commodities, icuruza ibirangurwa mu bushinwa ninabyo yaje kumurika mu imurikagurisha, kandi yizeye icyashara kuko ibyo acuruza bigoye kubibona bikorewe ku isoko ryo mu Rwanda.
Aragira ati “Nk’ibyo bampahira cyane ni ibikinisho by’abana kandi mu Rwanda ndacyeka ntabwo baragera ku rwego rwo gukora igipupe Atari biriya by’imyenda nyine ngo akore igipupe ari pulasitike (Plastique) hejuru kandi barabigura cyane pee! Nabyo babikora.”
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF), narwo ruvuga ko rutaranyurwa mu buryo bwuzuye n’uburyo abikorera bashora imari mu gukora ibyakorewe mu Rwanda, boroherezwa, n’ubwo rushima intambwe yatewe.
Theonetse Ntagengerwa avugira urwego PSF.
Ati “Hari ibintu byinshi biza bije gukorwa muri made in Rwanda babikuriyeho imisoro. Amamashini iyo aje, ibikoresho bikoreshwa mu nganda iyo bije, harimo no gufasha inganda kugira ngo zigire igiciro kiri hasi cy’amazi n’amashanyarazi, ariko ntibiragera aho twifuza.”
Muri Gicurasi 2022, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yatangizaga icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu, yagaragaje ko Guverinoma ifite umugambi wo korohereza abashaka gushora imari mu nganda, zikora ibikenewe ku isoko ry’u Rwanda bikorewe mu Rwanda.
Urugaga rw’abikorera ruvuga ko abiyandikishije kwitabira imurikagurisha rya 2022, bagera kuri 469 abakabakaba 400 ni abakorera mu Rwanda, kandi 80% muri bo ni abamurika ibyakorewe mu Rwanda.
Tito DUSABIREMA