Kanombe: Bahangayikishijwe n’abajura babatera bitwaje imihoro n’amafuni

Bamwe mu batuye mu tugari twa Karama na Busanza mu murenge wa Kanombe, baravuga ko babangamiwe n’ubujura bukabije bukorerwa muri aka gace, ababukora baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amafuni n’ibindi.

Ni utugari dukikijwe n’ibihuru n’amashyamba nk’urugero nko mu kagari ka Busanza mu mudugudu wa Radari, kugira ngo uve ku nzu imwe ugere ku yindi harimo intera ya metero 400, abahatuye benshi bakora ubworozi bw’amatungo magufi.

 Abanyura mu muhanda bagenda bacungana ku jisho bigengesereye, ku buryo n’ugiye kwitaba telefone abanza kureba niba nta muntu umuri inyuma, kubera ikibazo cy’ubujura gikomeje gufata indi ntera.

Abahatuye n’abahanyura baba bahangayikishijwe n’umutekano wabo, kuko ngo n’abamotari bakorana n’abo bajura ku manywa na n’ijoro.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baravuga ko babangamiwe n’ubujura bukabije bukorerwa muri aka gace.

Barasaba ko hakazwa irondo n’umutekano kuko bafite impungenge ko nabo bahasiga ubuzima

Umwe yagize ati “Baherutse kuza batwiba ingurube bayibagira mu kiraro. Turyama bucyeye kuko turara duhagaze. Icyo twasaba ubuyobozi ni ugukaza irondo n’umutekano kuko abajura batumerey nabi.”

Mugenzi we ati “Abajura baza kutwiba kandi bakorana n’abamotari bakorera muri aka gace. Twasaba ko badushyiriraho irondo kuko tumerewe nabi.”

Undi yunzemo ati “Dufite impungenge kuko iyo umuntu aje afite umuhoro n’ifuni nubwo yanagusanga  uri wenyine aguciye urwaho yakwica, kuko iyo baje baza bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro,amafuni, n’ibyuma. Dufite ikibazo cy’abajura gikomeye iyo bakwibye ingurube wakagurishije ibihumbi Magana abiri (200,0000RWF ) uba uhuye n’igihombo gikomeye. Hano hari abayobozi kandi bazi ko hari n’irondo ntibadutera.’’

Ibivugwa n’aba baturage bihakanwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kanombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Nkurunziza Idrissa, avuga ko hakajijwe irondo n’umutekano nta kibazo cy’umutekano muke kiharangwa.

Yagize ati “Ikibazo cy’umutekano ntacyo n’amabandi ntayo. Gusa ikibazo cy’abajura biba birasanzwe, birahari gusa muri Karama na Busanza ntabwo ubujura bwitwaje intwaro buharangwa, ndetse no muri uyu murenge wose umutekano urahari, kuko dufite irondo rihagije.’’

Amakuru ava mu batuye muri aka gace bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi kuva mu mwaka wa 2017, ndetse ko inzego z’umutekano bazitabaza bazisanze ku biro by’akagari, aho banagaragaza ko impamvu bafite umutekano muke ari uko benshi batitabira umwuga wo gukora irondo, ngo kuko n’abakora uyu mwuga badahemberwa igihe.

AGAHOZO Amiella