Abarimu mu mashuli abanza bagiye kongerwa umushahara kuri 88%, mu yisumbuye bahabwe 40%

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard atangarije Inteko Ishingamategeko ko guhera muri uku kwezi kwa Munani abarimu bigisha mu mashuri abanza umushahara wabo uziyongeraho 88% mu gihe abigisha mu mashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi ya A1 na A0 uziyongeraho 40%. #Rwanda#RwOT

Ibi kandi birajyana n’uko Leta yamaze gushyira mu Umwarimu SACCO miliyari 5 zizabafasha kwiguriza amafaranga yo kwiteza imbere. Umushahara wazamuwe si uwa mwarimu gusa ahubwo n’abayobozi bagize nyobozi z’ibigo by’amashuri nawo wazamuwe. (Headmaster nabo bayoborana)

Yagize ati: Ntabwo twibagiwe abayobora amashuri, n’ababungirije na bo barongerewe ndetse n’abayobora amashuri y’imyuga na bo barongererwa. Bose bongerewe 40%. Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka, kandi noneho bazakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushhyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu myaka igera kuri itanu ishize, hari impinduka zitandukanye zagaragaye muri gahunda ya NST1, ibyabaye bikaba byari inyongera gusa

Yavuze ko ibigo by’amashuri byiyongereye ku kigero cya 28%, abanyeshuri biyongera ku kigero cya 7% ndetse n’abarimu babo biyongera ku kigero cya 45% mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ibyumba by’amashuri bishya byubatswe mu mwaka wa 2017, bimaze kurenga 26,000 birimo ibisaga 22,500 byubatswe mu mwaka wa 2022 Igihe u Rwanda rwari ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19.