Bralirwa binyuze muri Mützig yashyize igorora abavanga imiziki (DJ’s)

Ikigo gikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye,Bralirwa, binyuze mu kinyobwa cyayo Mützig, kiravuga ko cyatangije amarushanwa yiswe Mützig Amabeats ahuza abavanga imiziki bazwi nk’aba DJ bo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kuzamura impano zabo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara,  riravuga ko amarushanwa azaba mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya Mbere ni uko aba DJ barushanwa bazabanza kwiyandikisha ku buryo bw’ikoranabuhanga banyuze kuri www.mutsingamabeats.com bashyizeho n’injyana zabo (beats) zitarengeje iminota itatu.

Hari itsinda rizabanza kugenzura niba izi njyana zujuje ibisabwa, mbere y’uko zishyirwa ku rutonde rw’izirushanwa.

Icyiciro cya Kabiri kizaba kigizwe no gutora, aho abazaba bujuje ibisabwa bamaze gushyirwa muri sisiteme(system) bazatorwa n’abaturage, hakavamo 10 barushije abandi, aribo bazajya mu cyiciro gikurikira.

Icyiciro cya Gatatu Mützig izategura ibirori (Events) by’ahantu hatanu hatandukanye mu gihugu hose,  aho aba DJ babiri babiri bazajya bahura bacurange bahanganira imbere y’abaturage,  hanyuma abaturage nibo bazahitamo batanu bahize abandi.

Abo batanu bazahanganira i Kigali, harebwe uzambikwa ikamba nk’uwahize abandi.

Abateguye irushanwa bavuga ko uzatsinda iri rushanwa, azahabwa amasezerano y’umwaka nk’umu DJ wa Mützig.

Uzatsinda ku mwanya wa Kabiri n’uwa Gatatu nabo bazahabwa ibihembo.

Biteganijwe ko aya marushanwa azamara amezi atatu.

Ikigo Bralirwa gikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, cyashinzwe mu mwaka w’1957 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.