Impuguke mubukungu ziravuga ko nta gikozwe ngo hashakwe umuti w’ikibazo cy’imishinga y’urubyiruko ihomba itamaze kabiri, byatuma ubushomeri burushaho kwiyongera bikagira ingaruka mbi ku gihugu.
Ikibazo cy’imishinga y’urubyiruko ihomba rugikubita, kigaragzwa nk’igihangayikishije kuko bikoma mu nkokora gahunda ya Guverinoma yo guhanga imirimo.
Nko mu minsi ishize mu Karere ka Rutsiro mu mishinga yari igamije guteza imbere urubyiruko, 94% yarahombye.
Hari na raporo ya Komisiyo ya Sena y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, yasohotse umwaka ushize wa 2021 nayo yagaragaje ko ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kuzamuka, ndetse umubare munini w’imishinga yarwo ihomba rugikubita, bakaba basanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye.
Abasesengura iby’ubukungu bagaragaza zimwe mu mpamvu zituma imishinga y’urubyiruko ihomba itamaze kabiri, zirimo n’ubumenyi bucye mu gutegura imishinga no kuyicunga.
Straton Habyalimana ni impguke mu bukungu.
Ati “ Burya umushinga kugira ngo uhombe impamvu, ya mbere biterwa n’uburyo wizwe bushobora kuba budasobanutse neza. Ikindi akenshi n’abatanga ayo mafaranga yo gufasha iyo mihsinga, usanga mu byukuri bafite intego basezeranye n’ababahaye amafaranga, bakakubwira ngo twebwe twiyemeje ko tuzafasha urubyiruko umubare ungana gutya, tuzabaha amafaranga umubare unganga gutya, ugasanga ikibashishikaje ni ukugera kuri za ntego bihaye, ariko batanerebye inzira binyuramo.”
Yunzemo agira agira ati “Tuvuge niba nk’urubyiruko ugomba guha amafaranga yo gukora umushinga runaka. wakagombye kuvuga uti ni iyihe nzira ndibunyuremo, kuburyo na wa mushinga ninkutera inkunga bizagenda neza? Icya mbere ugomba kureba urwo rubyiruko niba rwishyize hamwe, rwishyize hamwe mubuhe buryo? Wibuke ko hari urubyiruko rwumva ko hari amafaranga yoroshye, bakikusanya kugira ngo bibonere ayo mafaranga.”
Bamwe mu rubyiruko nabo basa n’abagaragza ko hakanewe inyigisho, kubashaka kwihangira imirimo.
Umwe ati “ Niba utangiye nko kwiteza imbere, ugasanga ugiye mu bintu by’amaraha, cya kintu wari witeje imbere ukongera ukakigurisha.”
Undi ati “Inyigisho bagakwiye guhabwa ni nyinshi, nk’uku nshobora kubona amafaranga nta muntu mfite ungira inama, ugasanga ndimo ndabara nabi.”
Mugenzi wabo ati “ Ugiye gutangira nk’umushinga menya neza ibyo ugiyemo, uvuge uti ibi bintu mbigiyemo bishobora kunteza imbere, kandi ndamutse nteye imbere nateza n’abandi imbere.”
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco nayo igaragaza guhangayiksihwa n’uko imishinga y’urubyiruko imyinshi ihomba itamaze kabiri.
Umuvugizi wa Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Ruzindana Rugasaguhunga, yabwiye itangazamakuru ryacu ko ubu igihugu cyatangiye gushyira imbaraga, mu mahugurwa kumicungire y’imishinga ahabwa urubyiruko.
Ati “ Icyo kibazo cy’imishinga y’urubyiruko ivuka mugihe kitarambiranye ikaba yadindiye, nka Minisiteri y’urubyiruko n’umuco twarabibonye, ariko hari ibintu bitatu twavuga twashyizemo imbaraga. Ikintu cya mbere navuga twashyizeho ni abajyanama babiri mu by’ubucuruzi bafasha urubyiruko gukora imishinga yabo, ikindi cya kabiri Minisiteri yashyizeho ni ugufasha imishinga y’urubyiruko icyo umuntu yavuga nka ‘mentorship and followup’ ,ni ugukurikirana iyo mishanga.”
Yakomeje agira ati “Hari nk’abantu benshi twagiye dusanga mu mirage bakoze imishinga baranatsinda amarushanwa, icyo dukora tubaha abantu babaherekeza. Nka Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, bateguye uburyo abantu babona inkunga babanza kunyura ahantu habugenewe muri ‘boot camp’ bakiga uko bazakoresha iyo nkunga.”
Ku rundi ruhande impuguke mu bukungu zisanga mu guhugura urubyiruko ku micungire y’imishinga, byajya bikorwa n’ababinyuzemo, ni ukuvuga ba rwiyemezamirimo bafite aho bageze.
Straton Habyalimana impuguke mu bukungu arakomeza.
Ati “Ibintu byo guhugura akenshi biba byiza iyo bikozwe n’abantu ku giti cyabo, bisaba nyine ko aba ari umuntu wagize umwanya wo kunyura muri ibyo bintu agiye kubatoza, akaba azi inzitizi zibamo. Hari igihe wumva ngo mu ishuri twiga interprenership buryo ibyo mubitabo n’ibyo hanze biratandukanye, ushobora kwigisha umuntu ‘business Plan’ ni urugero dore ukuntu biga umushinga dore uko bakora ‘business plan’ imeze neza, ariko se muby’ukuri umuntu ukoze ‘business plan’ azi neza ibintu bishobora kumugiraho ingaruka hanze y’ishuri, ahantu agiye gukorerera wa mushinga.”
Hashize igihe ikibazo cy’imishimnga y’urubyiruko ihomba itamaze kabiri kigaragazwa, kuko muri 2014 uwari Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana, aribwo yahishuye ko 80% by’imishinga y’urubyiruko igwa mu gihombo mu mwaka umwe gusa.
Nta gikozwe ngo hashakwe umuti urambye, byakoma mu nkokora gahunda yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 bitarenze 2024.
Daniel Hakizimana