Abaturage ba Jenda na Mukamira bumvikanye n’akarere ka Nyabihu ku mikoreshereze y’ubutaka batijwe na Horizon SOPYRWA

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, mu mirenge ya Jenda na Mukamira bavuga ko bamaze iminsi bafitanye ikibazo n’uruganda rwa Horizon SOPYRWA rutunganya ibireti, ahanini biturutse ku butaka bari baratijwe, aho kontaro bari baragiranye n’uruganda irangiriye, hakozwe kontaro nshya zirimo intego yo kongera umusaruro w’imbuto z’ibirayi n’ibireti, habaho ipiganwa bamwe muri bo baratsinda abandi baratsindwa. Abatsinzwe rero ubu bakaba bariho bavugaga ko bambuwe ubutaka.

U Rwanda ntirugitumiza imbuto z’ibirayi mu mahanga zituburirwa muri Nyabihu na SOPYRWA

Abo baturage basaga imiryango 236 biganjemo abahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahunze mu 1959 na nyuma yaho gato.

Tariki 28 Ukuboza 2001 Leta yatanze icyangombwa cy’ubutaka ku ngurane y’ubutaka bwa OPYRWA (yaje kwegurirwa abikorera mu mwaka 2000 ihinduka SOPYRWA) bungana na 700Ha (Bonde muri Rubavu na Rushubi mu Kinigi) yari yatujeho abaturage bari barahungutse mu myaka ya 1995 kuzamura. Iyi ngurane Kubera ko ubwo butaka SOPYRWA yasabwaga kubukuraho umusaruro w’ibireti, aho kubyihingira, yahisemo gufatanya n’abaturage buri wese agahabwa ubutaka bungana na 0.4Ha umwaka umwe agahingaho ibireti bigurwa n’Uruganda, undi mwaka agahingaho imyaka yo kumutunga.

Abaturage ntibahakana ko ubutaka ari ubwa Horizon SOPYRWA, usibye ko hari abumva ko igihe bari babumazemo cyabateraga kumva ko ari ubwabo. Uru ruganda ruvuga ko mu masezerano asanzwe rufitanye n’aba baturage yavugaga ko nihagira umushinga ruzashaka gukora abaturage bazarusubiza ubu butaka.

Uko imyaka yagiye ishira, abo baturage bagiye baryoherwa no guhinga ibirayi, abandi bagahitamo kubukodesha n’abahingagamo ibirayi, bituma umusaruro w’ibireti ugabanyuka cyane. Mu gihe ubusanzwe kuri hegitari imwe hasarurwaho toni ebyiri z’ibireti byumye, byari bigeze ku mpuzandengo y’ibiro 100 kuri hegitari, atari ukubera ko bitahera, ahubwo ari uko batabyitagaho.

SOPYRWA yabanje gusezerana n’aba baturage mbere yo kubaha ubutaka
Mu bigaragara mu masezerano nta na havugwa ko ubu butaka ari ubw’abaturage

Mu 2021, Horizon SOPYRWA ifatanyije n’izindi nzego z’ubuhinzi zashakiye hamwe umuti urambye wo gutubura imbuto z’ibirayi n’Umurama w’ibireti kubera ko cyari ikibazo cy’ingorabahizi mu karere ikoreramo kandi bisaba ubutaka bunini bwo gutuburiraho izo mbuto.

Hafashwe umwanzuro wo gukoresha buriya butaka bungana na hegitari 232 umushinga usobanurirwa inzego z’ubuyobozi n’abahingaga bose muri iyo mirima. Hateguwe ipiganwa rigaragaza ibisabwa umuntu cyangwa itsinda rizajya rikorera ku butaka bungana na hegitari 5 byibuze. Hateguwe kandi kontaro nshyashya igaragaza umusaruro uzajya usabwa kuri buri wese atakwesa uwo muhigo akazajya ahita asezererwa.

Bamwe mu baturage bari baragurishije ubutaka batijwe na SOPYRWA ariko bakandika ko ubutaka atari ubwabo

Amatsinda 22 arimo abari basanzwe bakorera muri ubwo butaka n’abikorera ku giti cyabo 5 nibo batsindiye isoko ryo kubyaza umusaruro ubwo butaka, maze bamwe mu batarabashije gutsinda kubera kutuzuza ibisabwa batangira gutera hejuru bavuga ko nabo bagomba guhabwa amahirwe yo kuhakorera.

Bandikiye Akarere ka Nyabihu kababwira ko ikigenderewe ari uko nyiri ubutaka, Horizon SOPYRWA, ashaka kububyaza umusaruro ukwiye. Baje no kwitabaza Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba ndetse biza no kumenyeshwa Urwego rw’Umuvunyi. Izi nzego zose rero nizo zaje guhuriza hamwe impande zose zarebwaga n’iki kibazo maze kuwa 29 Kanama 2022 bahurira ku murenge wa Mukamira bumvikana ku buryo iki kibazo gikemurwa ku buryo burambye.

Nyuma y’ubuhuza bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, hemejwe ko abaturage babishaka bakorana n’abatsindiye isoko nyuma y’imyaka ibiri amasezerano y’abo arangiye, hakazaho nanone ipiganwa rya bose inzego zari aho zose zihagarariwe. 

Uwo mwanzuro ukaba warakiriwe neza n’abaturage bose hari aho.

Abaturage banyuzwe n’umwanzuro ku kibazo bari bafite

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yabwiye abari aho ko ikigenderewe ari ukongera umusaruro w’imbuto z’ibirayi n’ibireti ukajyana n’isoko SOPYRWA ifite.

Ibyo kandi ngo bikorwa mu nyungu rusange z’Abanyarwanda, aho kuba inyungu z’umuntu umwe cyangwa itsinda rito.

Yagize ati” Ikigambiriwe ni ukongera umusaruro w’ibireti Sopyrwa yajyaga yohereza ku isoko, haba iryo mu Rwanda cyangwa iryo mu mahanga. Ku bifuza kwihuza n’abatsindiye isoko bazabegera, bafatanye kandi nabo barabyemera, abatabyemera bazategereza isoko rirangire noneho bongere bapiganwe. Icyiza ni uko ubu butaka bubyazwa umusaruro ukwiye bagahaza amasoko.”

“Bazatubura n’imbuto z’ibirayi ku nyungu rusange z’igihugu. Ni ngombwa kuzuza ibisabwa bakareka gukora gakondo, kuko inyungu rusange ziza zikemura ibibazo by’Abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu.”

Abaturage bishimiye uko ikibazo bari bafite cyahawe umurongo

Umuvunyi wungirije, Mukama Abbas avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro rizakomeza gukurikiranirwa hafi.

Kompanyi ya HORIZON SOPYRWA ifite umushinga wo gutubura imbuto z’ibireti n’ibirayi zujuje ubuziranenge byose bikazajya bikorerwa muri ubwo butaka n’amakoperative yatsindiye isoko.

Bamwe mu baturage bari basanzwe bahinga muri ubwo butaka, bemeza ko aho igihe cyari kigeze wasangaga bihingira ku nyungu zabo aho gukora ibyari bikubiye mu masezerano, kandi ko hari n’abari baratangiye kujya babukodesha abandi, kandi atari ubwabo.

Mukaraba Jacqueline yagize ati “Twari twarakoranye na SOPYRWA imyaka irenga 20. Twari twarababaye ukuntu bari badusezereye, ariko ubu kuko batwemereye ko dushobora kwegera abatsindiye isoko tugafatanya, birongeye bidutera imbaraga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bazakomeza gukorana n’abaturage basanzwe bakoresha ubwo butaka bifuza gukorana n’amakoperative yahatsindiye.

Yavuze ko n’abifuza gupiganwa nyuma y’uko amasezerano Horizon SOPYRWA yagiranye n’ayo makoperative azaba asojwe, nabo bazafashwa.

Yagize ati “Abaturage bo n’ubundi ni abacu kandi n’ubu butaka bugiye gukoreshwa ngo hongerwe umusaruro wabonekaga, imirimo izahakorerwa n’ubundi ni iya koperative n’ubundi zirimo abo baturage.”

Biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga w’Ubutubuzi bw’imbuto y’ibireti n’iy’ibirayi, umwaka umwe hazajya hahingwa ibireti mu wundi hatuburirwe imbut y’ibirayi dore ko yari yarabaye ikibazo ku bahinzi bose muri rusange.

Ubusanzwe ibireti bigira umusaruro mwinshi n’ubwiza iyo abaturage babihinga bakoresheje umurama aho gukoresha ibishyitsi byasaruweho ibireti.

Imbuto y’ibirayi wasangaga ikunda kubura, cyangwa hakaboneka itujuje ubuziranenge bituma idatanga umusaruro uhagije kubera ko yabaga yarateguwe nabi, bikaba ngombwa ko Leta iyitumiza mu mahanga.

Kugeza ubu u Rwanda ntirugitumiza imbuto y’ibirayi mu mahanga cyane ko yakunze kunengwa ko ziza zitujuje ubuziranenge izindi zikaza zarapfuye, Horizon SOPYRWA ikaba ari Umwe mu bagatanyabikorwa banini batubura imbuto nziza y’ibirayi. Icyakora hari bamwe mu baturage batungwa agatoki ko baba barashatse gukoresha ubutaka icyo butagenewe, abandi bakabugurisha kandi Atari ubwabo kimwe n’abari baratangiye kubugira inzuri zo kororeramo, ari nacyo cyatumye havuka iki kibazo.

Umuvunyi wungirije MUKAMA Abbas yashimiye aba baturage bumvise ko bagomba gufatanya kwiyubakira igihugu

Uru ruganda ruvuga ko iyi mirimo yose yo gutubura imbuto ihabwa abaturage ariko habanje gukora isuzuma haba umuntu ku giti cye cyangwa se koperative, ahanini hagendewe ku kuba ifite ibyangombwa gitangwa na RiCA  cy’ubutubuzi bw’imbuto no kuba ashobora gutanga inyemezabwishyu ya EBM.

Uruganda rwa Sopyrwa  rufite ubushobozi bwo gutunganya  Toni 3000  z’ibireti byumwe ku mwaka. Umusaruro w’ibireti byumwe utangwa  n’abahinzi ugera hagati ya Toni 1200 na Toni 1500 ku mwaka

Uyu musaruro uvamo umushongI watunganijwe mu ruganda ungana na Toni 18 kugeza kuri Toni 24 woherezwa ku masoko mpuzamahanga usigaye ugakorwamo imiti yica udukoko na Agropy uruganda rukorera mu Rwanda

Kugeza ubu u Rwanda nirwo rufite umushongi w’ibireti wa mbere ku isi mu bwiza, bikaba byaratumye amasoko rufite mu mahanga yiyongera bityo n’umusaruro wabyo ukaba ugomba kwiyongera kugira ngo ruyahaze. Urwego rw’umuvunyi rwitabajwe muri iki kibazo ruvuga ko aya mahirwe yegerejwe aba baturage aba agomba kubabyarira umusaruro. Amasezerano Horizon SOPYRWA ifitanye n’amakoperative azarangira nyumwa y’imyaka 2, icyo gihe abujuje ibisabwa bose kandi babishaka bakazapiganirwa isoko ryo gutubura imbuto z’ibirayi n’ibireti, kimwe mubyashimishije abaturage bari baje kumva uko iki kibazo gihabwa umurongo.

Umuboyozi w’akarere ka Nyabihu Mme Mukandayisenga Antoinette yabwiye aba baturage ko nta mpungenge na nke bakwiye kongera kugira
Umushongi w’ibireti byo mu Rwanda ni uwa mbere ku isi

FLASH FM