Abimuwe muri Kangondo ya 2, bahawe isoko ntibahabwa igishoro

Bamwe mu bahoze batuye muri Kangondo ya Kabiri, batujwe mu midugudu ya Rwanco mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bakubakirwa isoko baravuga ko bahangayikishijwe no kuba batarahawe igishoro cyo gutangira ubuzima.

Isoko rya Rwanco ryubatse mu buryo bugezweho, harimo abacuruzi batarenze cumi na batanu ibindi bibanza bihari birarangaye, nta rujya n’uruza rw’abaguzi ruhagaragara.

Bamwe mu baricururizamo baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba barimuwe ntibahabwe igishoro, ngo batangire ubuzima

Barasaba ko bagihabwa kuko babayeho nabi, kandi ko  batakibasha no kwishyurira abana babo amashuri no kubagaburira.

Ntege Seraphina ati “Leta yatwubakiye isoko ariko imbogamizi dufite nta giishoro dufite, n’abana bacu kubishyurira amashuri biratugora. Twasaba ko badufasha bakaduha igishoro, kuko ubuzima buratugoye.”

Mugenzi we Yagize ati “Nkanjye nkorera aha hanze y’isoko, imbogamizi dufite zituma na bagenzi bacu bataza ni uko nta gishoro bafite. Leta y’Ubumwe idufashije yaduha igishoro tukiyubaka.”

Undi yunzemo ati “Nk’ubu izi nyanya ndazicuruza ngo mbone ayo kwishyura inzu, niba ndigushaka ay’inzu ubwo abana baraburara. ‘’

Iki kibazo si gishya mu buyobozi bw’Umurenge wa Kanombe, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nkurunziza Idrissa, arabasaba  gutegereza bihanganye.

Yagize ati “Ibijyanye n’igishoro kwaba ari nko kongererwa, kuko bari basanzwe bacuruza. Nibyo koko bemerewe kuzahabwa igishoro, ariko ntibiratungana, urutonde rw’abacururiza hariya rurahari, Loda ni yo igomba kuzatanga igishoro. Nibabe bategereje bihanganye.”

Abacururiza muri iri soko bavuga ko bafite iki kibazo kuva mu mwaka wa 2019, ubwo bimurwaga mu mudugudu wa Kangondo ya 2 Nyarutarama.

Aba bagaragaza ko batemerewe kwaka inguzanyo mu ma banki ngo babe bakwikorera,  kuko nta byangombwa bya burundu bahawe by’inzu bimuriwemo, bakavuga  ko bikomeje kudindiza imibereho yabo.

AGAHOZO Amiella