Impuguke mu bukungu nta cyizere zibona ku igabanuka ry’ibiciro ku masoko nyuma y’ikomorerwa ry’ibinyampeke bya Ukraine

Impuguke mu bukungu zagaragaje ko kuba hatangijwe icyiciro cya mbere cyo kohereza mu mahanga ibinyampeke byo muri Ukraine, nyuma y’amezi atanu bihagaritswe kubera intambara iki gihugu gihanganyemo n’Uburusiya, bidahita bitanga ikizere ku igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko.
Uburusiya na Ukraine ni ibihugu bize imbere ku Isi mu kohereza ibinyamapeke byinshi ku masoko mpuzahanga.

Intambara imaze igihe ihanganishije ibi bihugu, yatumye amatoni ibihumbi y’ibinyampeke ahera ku Nyanja y’umukara ku cyambu cya Odesa, bituma abatuye Isi bagera kuri Miliyoni 47 ubu bashonje.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kanama 2022, abatuye Isi bongeye gusa n’abamwenyura babonye ko kohereza mu mahanga ibinyampeke byo muri Ukraine bisubukuwe, nyuma y’uko Uburusiye na Ukraine babyemeranyijweho mu masezerano aherutse kubera muri Turukiya.
Ku ikubitiro ubwato butwaye toni ibihumbi 26 z’ibigori, bwahagurutse ku cyambu cya Odesa kiri ku Nyanja y’umukara, byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yavuze ko ari umunsi w’ubutabazi ku Isi cyane cyane ku nshuti z’igihugu cye zo mu Burasirazuba bwo hagati, Aziya na Afurika.
Umuryango w’Abibumbye washimye iyi ntambwe yatewe, nyuma y’amasezerano hagati y’u Burusiya na Ukraine, yabereye i Istanboul muri Turukiya.
Umunyamabanga wawo António Guterres, yagaragaje ko iki gikorwa nk’urumuri rw’ikizere ibibazo by’ubukungu byatewe n’intambara y’Uburusiya na Ukraine inzira yo kurangira kwabyo iharuwe.
Ati “Ndashimira Ubuyobozi bwa Turukiya kandi ibyo twabonye uyu munsi ni intangiriro iteguza ko tugiye kubona amato y’ubucuruzi menshi atwaye ibicuruzwa bijya ku isoko mpuzamahanga. Aya masezerano yemera ko ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga binyuze ku byambu bitatu bya Ukraine aribyo ODESA, Chernomorsk na Yuzhny kandi twese twemeranyije ko ibicuruzwa by’Uburusiya birimo inyongeramusaruro, byoroherezwa kugera ku masoko mpuzamahanga bigabanye ibura ry’ibiribwa .”
Abasesengura iby’ubukungu bo basanga kuba ibinyampeke bya Ukraine byatangiye koherezwa ku masoko mpuzamahanga, bidatanga ikizere ko ibiciro by’ibiribwa bihita bigabanuka ku masoko, kuko hari impamvu nyinshi ziri gutuma bitumbagira birimo no kuba Uburusiya bwarafatiwe ibihano.
Straton Habyalimana ni impuke mu bukungu.
Ati “Niyo ubwato bwanaza ibinyampeke bigatangira kuboneka, ntabwo biri buboneke ku ngano yari yitezwe. Wibuke ko hari hashize igihe bitaboneka, ni ukuvuga ngo kugira ngo bizagera ku ngano ishimishije y’ibyo isoko ryifuza bizafata undi mwanya, ariko nanone izamuka ry’ibiciro ni uruhurirane rw’ibintu byinsh,i harimo ko ibyo binyampeke byari byarabuze ariko n’uko ibikomoka kuri peteroli byazamutse.”
Yakomeje agira ati “Wibuke ko Uburusiya buri mu bihugu bishyira ku isoko ibikomoka kuri peteroli byinshi, ariko kubera ibihano byinshi bituma bimwe bijya ku masoko amwe atari amenyerewe cyane cyane no mu Bushinwa ugasanga noneho ibindi bihugu biracyafite ikibazo cyo kubona ibikomoka kuri Peteroli. Urumva rero niyo ibinyampeke byaboneka, ntabwo ibiciro byahita bigabanuka byaguma kuri biri hejuru.”

Kuba ibinyampeke byo muri Ukraine bitabashaga kuva mu gihugu uhereye igihe u Burusiya bwashoreje intambara ku wa 24 Gashyantare 2022, byatumye ababarirwa muri za miliyoni ku Isi bugarizwa n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.
Amasezerano hagati y’u Burusiya na Ukraine yabereye i Istanboul muri Turukiya, biteganyijwe ko azamara iminsi 120.
Ni Amasezerano abarebera ibintu ahirengeye basanga yaba anaganisha mu nzira yo guhagarika intambara.
Kugeza ubu icyambu cya Odesa ku nyanja itukuru haracyari andi mato 16, yari yahahejejwe n’intambara yo muri Ukraine, ubu nayo ategereje kwemererwa gutambuka .