Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022, hirya no hino mu gihugu cya Kenya, haramukiye igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu.
Ni amatora yatangiye Saa Kumi n’Ebyiri za Mugitondo, ubwo hari Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda.
Abakandida 4, nibo bari guhatanira gusimbura Perezida Uhuru Kenyatta, usoje manda ze ebyiri.
Uretse gutora umukuru w’igihugu, haranatorwa n’abandi bategetsi bo mu myanya 5 irimo uwa guverineri, senateri, umugore uhagarariye akarere mu nteko y’igihugu, depite mu nteko y’igihugu, na depite wo mu nteko y’akarere.
William Ruto nk’umwe mu bahabwa amahirwe yo gutorerwa kuba Umukuru w’Igihugu, yatoreye ku ishuri ribanza rya Kosachei, riherereye mu Karere ka Rift Valley, mu Burengerazuba bw’iki gihugu.
Izamuka ry’ibiciro ku isoko, ubushomeri bukabije, ruswa ni bimwe mubyo abiyamamazaga bibandagaho.
Ba kandida Perezida William Ruto na Raila Odinga biyemeje gukemura ubusambane buri hagati y’abanyagihugu kandi bakanibanda ku bibazo bitandukanye byugarijwe abanyagihugu.
Mu kiganiro willia Ruto yagiranye na BBC yavuze ko yiteguye kwemera ibyavuye mu matora anyuze mu mucyo kandi arimo ubwisanzure.
Ati “Ubusanzwe ikibazo kibaho igihe, atari mu gihe abantu barimo gutora, ahubwo igihe abantu banze kwemera ibyavuye mu matora. Ntekereza ko ku nshuro ya mbere mu mateka ya demokarasi y’amashyaka menshi muri Kenya, abakandida bose biyemeje ko bazemera ibyavuye mu matora.”
Yakomeje agira ati “Rero ntekereza ko ibi biza kuba bitandukanye kandi birabamo amahoro, ndetse bibe mu gihe kigufi cyane gishoboka. Dukwiye kunga igihugu no gushyira mu bikorwa gahunda abaturage ba Kenya baza kuba bahisemo.”
Umukandida wa Azimio la Umoja one Kenya Raila Odinga nawe uri mu bahabwa amahirwe yo kwegukanya intebe iruta izindi mu gihugu, yatorewe ku ishuri ribanza rya Kibera mu gace ka Kibwa mu murwa mukuru Nairobi.
Imigabre ya Komisiyo y’amatora igaragaza ko Abanya-Kenya barenga miliyoni 22,120,448 ari bo biyandikishije ngo batore.