Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yagaragaje ko gushyira imbaraga mu makoperative akora ubuhinzi n’iterambere ry’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi. byatuma u Rwanda rwihaza mubiribwa rugasagurira n’amasoko mpuzamahanga.
Imibare igaragaza ko u Rwanda rwihagije mu biribwa ku kigero cya 85% ndetse intego ni uko mu myaka itanu iri imbere, nta nzara izaba ikibarizwa mu Rwanda nk’uko Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iherutse kubitangaza.
Gusa abahinzi bavuga ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukunze guhura naza birantenga, zirimo kuba henshi mugihugu hataboneka uburyo bwo kuhira kandi buhendutse, imihindagurikire y’ibihe, ibigo by’imari biseta ibirenge gutanga inguzanyo z’ubuhinzi n’ibindi.
Ibi rero ngo bidafatiwe ingamba byagorana ko u Rwanda rwihaza mu biribwa 100%.
Umwe ati “ Muri iyi minsi y’izuba ni uko bajya baduha imashini zo kuhira zihendutse, kuburyo duhinga mubishanga n’imusozi aho bishoboka.”
Undi ati “ Imbogamizi ihari imvura uburyo igwa ntabwo tukimenya igihe cyo guhinga. Ubwo rero tubashije kumenya igihe imvura igwira, twahinga nta kibazo.”
Mugenzi wabo nawe ati “ Indi mbogamizi dufite nk’ubu mu mpeshyi nibwo twakabonye umusaruro, ariko ubushobozi bwo kugira ngo tuvomere buratunanira no mugihe cy’itumba, Ibyo duhinze amazi akabitwara. Indi mbogamizi dufite ni iy’uko wenda ushatse kugira ngo ugire imbaraga ubone niyo moteri, kubona inguzanyo biragoye.”
Aba bahinzi kandi bavuga ko bagorwa no kubona amakuru y’ubuhinzi, kuko ngo inzego zakayabahaye akanshi zitabegera.
Nk’uyu musaza uhinga muri bimwe mubishanga byo mu mujyi wa Kigali, yatubwiye ko amakuru y’ubuhinzi akunze kuyakura mu itangazamakuru.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yo igaragaza ko guha imbaraga amakoperative y’ubuhinzi no guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka kubuhinzi, ari bimwe mubyatuma igihugu kihaza mubiribwa.
Uku niko Dr NGABITSINZE Jean Chrysostome, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda abisobanura.
Ati “ Reka nguhe nk’urugero amakoperative arenga ibihumbi bine ari mubuhinzi,inganda ntoya nyinshi zitunganya ibikomoka ku buhinzi, ni ukuvuga ko byanze bikunze ubuhinzi bufite uruhare rukomeye mu bucuruzi. Rero tuzamuye inganda mubuhinzi ni naho twanashobora gucuruza ku isoko rusange rya Afurika.”
Ubwo aheruka kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’Igihugu, asaba inzego bireba kububyaza umusaruro kuburyo igihugu kihaza mubiribwa, kigasagurira n’amasoko mpuzamahanga.
Ati “ Ubuhinzi birumvikana birazwi biravugwa buri gihe, ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu cyacu ndetse no kubuzima bwacu, ariko ubwo buhinzi n’ubworozi bugomba guhinduka bukabyazwa umusaruro uhagije kugira ngo dukomeze twihaze mu biribwa, kandi twitegura ibishobora kubuhungabanya igihe cyose harimo n’iminsi iri imbere.”
Imibare iheruka yerekana uruhare rw’ubuhinzi mu iterambere ry’igihugu, igaragaza ko mu musaruro mbumbe w’Igihugu mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, uruhare rw’ubuhinzi ari 23%.
Daniel Hakizimana