U Rwanda rusanga Afurika ikeneye kugira itangazamakuru rya kinyamwuga

U Rwanda rwagaragaje ko Afurika ikeneye kugira itangazamakuru rikora Kinyamwuga Kandi  rigira uruhare mu iterambere ry’Abanyafurika.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 16 Kanama 2022,  mu nama ibera i Kigali y’ihuriro ry’inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’Ibitangazamakuru muri Afurika yo hagati.

Bamwe mubaturage ba Afurika mu ngeri zinyuranye bagaragaza itangazamakuru rikora Kinyamwuga bifuza.

Umwe ati “Icyo nasaba ni uko bajya bakora kinyamwuga nyine, kandi bakareba ibifitiye abaturage akamaro.”

Undi ati “None se niba nta munyamakuru wajya mu kigo cya gisirikare, ngo ajye gufatayo amakuru ayatuzanire, nkumva nta munyamakuru wagiye muri Polisi ngo atuzanire amakuru. Nkumva ntawagiye i Kami, kwa Gacinya, kwa Kabuga kutuzanira amakuru yaho, twe tukajya tubyumva mu matwi, amajwi y’abaturage baba bavuyeyo ukuntu bafashwe nabi, ariko nta munyamakuru waduha amakuru yavanyeyo”. 

Undi nawe ati “ Ibyo guhwihwisa ntabwo njya mbyemera. Njye cyeretse amakuru nyayo mwageze kuri ‘Terrain’ (aho byabereye) tukayabona ariyo nyayo, niko mba mbitekereza kandi niyo mba nshaka.”

U Rwanda rwakiriye Inteko rusange y’Ihuriro ry’Inzego zishinzwe kugenzura  Ibitangazamakuru muri Afurika yo hagati,  yigira hamwe uburyo abanyamakuru muri Afurika bakora kinyamwuga birinda imvugo zibiba urwango, ahubwo bagakora inkuru n’ibiganiro biteza imbere indangagaciro za Afurika.

Ibi ngo byanatuma Afurika irushaho kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Cleophas Barore ayobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC .

Ati “  Hari igihe inkuru nyinshi z’uyu mugabane wasanga zigaragaza byacitse biba biriho ‘the dark of continental’ (umugabane w’umwijima ) ukagira ngo ibihugu byose ntibigira amashanyarazi, ukagira ngo ibihugu byose bifite ubukene, ukagira ngo ibihugu byose ntibigira imihanda. Njya mbibona nkavuga nti ariko uyu niwe munyafurika gusa tuzahora tubona muri iki gitangazamakuru?”

Yakomeje agira ati “Ariko umunsi iri tangazamakuru rizakorwa mu nyungu z’abanyafurika rikorwa n’abanyafurika bazabona ko hari n’ibindi bintu Abanyafurika bakora neza? Rimwe na rimwe ugasanga amahanga ntabizi cyangwa n’Abanyafurika ubwabo ntibabizi.          Uyu munsi niba Abanyafurika bagwa mu Nyanja bajya gushaka imibereho iburayi ni uko itangazamakuru ryababwiye ‘c’est l’eldorado’ (ni Paradizo). Ariko itangazamakuru riberetse ko hari n’andi mahirwe ari muri Afurika, gushora imari biremera.”

Raporo z’imiryango mpumzahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, zikunze kugaragaza ko itangazamakuru muri Afurika, ridafite ubwinyagamburiro bituma ridakora Kinyamwuga .

 Icyakora kuri iyi ngingo Joseph CHEBONGKENG Kalabubusu, uyobora Inama nkuru y’itumanaho muri Cameroun akaba nayobora ihuriro ry’inzgo  z’ubugenzuzi bw’itangazamakuru zo mubihugu bya  Afurika yo hagati, agaragaza ko izo raporo zivuga ibitandukanye n’ukuri ku mikorere y’itangazamakuru muri Afurika.

Ati “ Twe dufite uburyo bwacu, dufite amategeko yacu, nka njye nakoreye itangazamakuru rya Leta, navugaga ibyo nashakaga kuvuga byose, ariko uburyo ubivugamo nibwo butera ikibazo. Ibyo nibyo uhangana nabyo  kuko kuvuga icyo ushaka ntibivuze gutukana kandi ntekerezo ko no muri ibyo bihugu byo mu burengerazuba nta munyamakuru utukana.”

Yunzemo Agira ati “Se mbabaze nk’Abanyamakuru bo mu Rwanda, ntabwo muvuga? Ese muvuga ibyo mwiboneye byose? Uburengenzira bwanyu bugarukira aho ubw’abandi butangirira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda Gatabazi JMV, yagaragaje ko Itangamakuru ryagize uruhare rukomeye mu kubiba amacakubiri yagejeje  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ashimangira ko ubu Igihugu gishyize imbaraga mu kubaka itangazamakuru ry’umwuga rifasha abaturage mu iterambere.

 Yanagaragaje ko kugira ngo Afurika igire itangazamakuru ry’umwuga yifuza,  hari ibikeneye gukorwa.

Ati “Icya mbere ni uko abantu baba bafite ubwo bumenyi bw’itangazamakuru ry’abanyamwuga, ni uburezi kuko itangazamakuru  ntabwo ari ukubyuka mu gitondo uvuge ngo ntangiye gukora itangazamakuru. Hari ubumenyi bw’ibanze, kugira ngo ubwo bumenyi bw’ibanze bushoboke, ni uko ibihugu biba byashyizeho sisiteme kandi kugira ngo ibyo bigerweho, ibihugu bigomba kugira ishoramari bikora ariko hakabaho no korohereza ibitangazamakuru kugira ngo bishobora kugira ubushobozi.”

Ni ku nshuro ya mbere hateranye Inteko rusange y’Ihuriro ry’Inzego zishinzwe kugenzura itangazamakuru, zo bihugu bigize umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika yo hagati ECCAS.

 Igihugu cyayakiriye gihabwa umwanya wo kugaragaza ibyo gikora, mu guteza imbere itangazamakuru.

Daniel Hakizimana