Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, babaruwe ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR), cyatangiraga ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, mu Gihugu hose hatangiye ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire kuva mu 1978.
Umuryango w’Umukuru w’Igihugu wabaruwe n’umuyobozi mukuru wa NISR Yusuf Murangwa.
Iri barura rireba abaturarwanda bose, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, n’abashyitsi bazaba baraye mu ngo mu ijoro ry’Ibarura.
Ijoro ry’ibarura ni ijoro ry’itariki ya 15 rishyira itariki ya 16 Kanama 2022, ibisubizo byose bizatangwa bizaba bishingiye kuri iri joro ry’ibarura. Ni yo mpamvu abaturarwanda bose basabwa kwibuka ishusho y’ibyari mu rugo muri iryo joro.
Ibibazwa mu ngo zose mu gihe cy’Ibarura Rusange bikubiye mu bice bine by’ingenzi ari byo; aho urugo ruherereye, imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ubuzima, imiturire, ubuhinzi n’ubworozi.
Mu cyiciro cy’aho urugo ruherereye, hazabazwa intara, akarere, umurenge, akagari, n’umudugudu.
Mu cyiciro cy’imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ibibazwa kuri buri muntu wese mu bagize urugo n’abashyitsi baraye mu rugo mu ijoro ry’ibarura ni ibijyanye n’irangamimerere bibazwa umuntu wese usanzwe atuye mu rugo nibura ufite imyaka 12 y’amavuko.
Ibijyanye n’ubumuga bibazwa umuntu wese usanzwe atuye mu rugo nibura ufite imyaka 5 y’amavuko, ibijyanye no kubaho kw’ababyeyi bibazwa abatuye mu rugo bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko.
Hari ibijyanye n’ibyangombwa bibazwa abatuye mu rugo bafite nibura imyaka 18 y’amavuko, ibijyanye n’amashuri bibazwa abatuye mu rugo bose, ibijyanye no kumenya gusoma no kwandika bibazwa abatuye mu rugo bafite nibura imyaka 10 y’amavuko.
Ibirebana n’indimi, gukoresha internet no kugira telefone n’ibijyanye n’imirimo bibazwa abatuye mu rugo nibura bafite imyaka 16 y’amavuko.
Mu cyiciro cy’ubuzima, hazabazwa ibijyanye n’impfu zabaye mu rugo mu mezi 12 abanziriza ijoro ry’ibarura n’ibijyanye n’imbyaro bibazwa abantu b’igitsina gore batuye mu rugo bafite nibura imyaka 10 y’amavuko.
Ku bijyanye n’imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, hazabazwa ibyubatse inkuta, ibishashe hasi, ibisakaye inzu, umubare w’ibyumba, ibikoresho biramba urugo rutunze, isuku n’isukura, n’ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.