Gasabo-Kinyinya: Umugabo yasanzwe yapfuye aho akorera, haracyekwa umukozi

Mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kinyinya, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Nsekanabo Valens wacururaza akaduka k’ibiryo bita  “Kantine”, bikekwa ko yishwe n’umukozi wamufashaga mu kazi.

Ahagana saa kumi n’imwe zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, nibwo amakuru y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 32 y’amavuko, yatangiye kumvikana mu mu mudugudu wa Binunga, mu kagali ka Murama umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Ubusanzwe nyakwigendera yakoreraga akazi muri karitsiye yitwa mu Ntama ari naho yari amaze iminsi arara, ariko umuryango we ukaba haruguru gato muri karitsiye yitwa  Murwibitenge.

Umugore wa Nyakwigendera aravuga ko mu gitondo nk’ibisanzwe yabyukiye ku kazi, ariko agatungurwa no kubona ku kaduka kabo hafunze, n’abakiriya babuze ubakira mu saha yabaga arimo gukora.

Uyu mugore avuga uko byagenze kugira ngo babone umurambo  wa Nyakwigendera mu nzu, uzingiye mu nzitiramibu kandi wuzuye amaraso.

Aragira ati “Hageze nje mu kazi abaturanyi barambwira bati ko twakomanze akanga gukingura aho ni amahoro? Ubwo bacishamo nimero ze basanga nta ziriho, ubwo umugabo umwe afata ikibati arashishimura tumurikamo imbere, tubona umuvu w’amaraso “

Abavandimwe, inshuti  n’abaturanyi ba nyakwigendera barakeka ko uyu mugabo yishwe ku kagambane k’umukozi yakoreshaga, dore ko bari bamaze iminsi bararana kuri ako kaduka.

Aba baturage n’umugore we barasaba ubutabera, kugira ngo abagize uruhare muri uru rupfu bahanwe.

Umwe ati “Ikigaragara nuko uwo mukozi we babanaga ariwe ushobora kuba wamugiriye nabi, kuko niba bafunguye urugi ntirube rwacitse iserire, ntabe yatatse ubwo mu bigaragara uwo mukozi niwe wamugambaniye. Ndumva yakurikiranwa akagezwa imbere y’ubutabera.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya, buravuga ko bwamenye iby’urupfu rw’uyu mugabo ndetse ko n’iperereza ryatangiye, kugira ngo harebwe icyamuhitanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Bwana Havuguziga Charles, arasaba abaturage kugenzura imyirondoro y’abakozi bakoresha, dore  ko n’uyu mukozi atigeze yerekana ibyangombwa mu gihe cy’icyumweru gisaga yari ahamaze.

Aragira ati “Umugore we yaduhuruje kuko yahageze asanga inzu irafunze, kandi yararagamo umugabo we n’umukozi, niko kutubwira ko umugabo we yitabye Imana. Icyo nabwira abaturage ni uko bagomba kumenya neza abantu bakorana nabo ndetse no kwandika imyirondoro yabo yuzuye, kuko amakuru avuga ko uwo muntu yari ahamaze icyumweru,  rero bakaba bari bazi amazina ye gusa kandi nta ndangamuntu ye dufite.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yarafashe umwanzuro wo kurara muri kantine ye, kubera ko yarimo agendwa bunono n’abagizi ba nabi bagambiriye kumwica.

Uyu nyakwigendera yari amaze kurusimbuka inshuro ebyiri bamutegera mu nzira, none kuri ubu baramuhitanye.

Ubwo twataraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru, kugira ngo harebwe icyamuhitanye.

Uyu wari umukozi we ukekwa kuba afite akaboko muri uru rupfu, yaburiwe irengero.

Nyakwigendera asize umugore umwe n’abana batatu.

Ntambara Garleon