Ibarura rusange 2022: Hari aho abakarani basanze ingo zari kubarurwa zarikubye inshuro hafi 3

Hari abaturage n’abakarani b’ibarura  bari kwitabira ibarura rusange rya 5, bagaragaje impungenge ko iryo barura rishobora gufata igihe kirenze iminsi 15 yateganijwe.

Abafite izi mpungenge bazihera kukuba hari abagatanze amakuru mu ngo umukarani w’ibarura, asanga bagiye mu mirimo ya buri munsi kandi hakaba hari uduce ingo zari ziteganijwe kubarurwa ziyongereye, ku buryo hari aho zikubye inshuro hafi 3.

Ni ku nshuro ya kabiri umukarani w’ibirarura yari yinjiye mu rugo rwa bwana Mbanda Antoine utuye mu mudugudu w’Ihuriro akagari ka Gatenga ,umurenge wa Gatenga ni mu karere ka Kicukiro.

Inshuro ya mbere umukarani yari yasanze nyirurugo ari nawe ufite amakuru y’ingenzi akenewe mu ibarura yagiye mu mirimo ye ya buri munsi,bwana Antoine yemereye umukarani ko amubarura, mu gihe kiri hagati y’iminota 20-30 agiye kumarana n’ubarura ibyo baganira n’ibanga ari nayo mpamvu Mzee Antoine atwmereye ikiganiron kigufi mbere y’uko abarurwa,ninako byagenze kwa Nshimiyimana Valens utuye akaba anakorera  ahazwi nko   Karambo mu murenge wa Gikondo.

Mbanda Antoine yagize ati “Abakarani b’ibarura tukabaha amakuru badusaba, kuko bifasha igihugu kumenya abaturage bagituye. Noneho leta igahera aho itegura gahunda z’abaturage.”

Nshimiyimana Valens “Badusobanuriye twumva ni inyungu zacu.”

Icyakora mu gihe abakarani b’ibarura bakomeje akazi kabo ku rundi ruhande abatunzwe no kurya ari uko bavuye mu rugo, nabo bazinduka iya rubika bagiye mu mirimo yabo ya buri munsi.

 Aba twabasanze mu mirimo y’ubwubatsi nabo bazi akamaro k’ibarura rusange, ariko barasa n’abagagaragaza ko byagorana ku basanga mu rugo, kandi ari bo bafite amakuru y’ingenzi y’urugo, kuko baba bagiye gushakisha.

Umwe yagize ati“Buri muntu wese aba yagiye gupagasa, kugira ngo rero umusange mu rugo utamuteguje, ntabwo biba byoroshye.”

Mugenzi we ati “Kumanywan ntabwo wambona, kuko mba nagiye ku kazi.”

Uretse ibigaragazwa n’aba baturage, uyu mukarani w’ibarura tutashatse kugaragaza umwirondoro we, wyasanze mu gapande k’ibarura ke ingo yari kubarura zarikubye hafi inshuro 3, indi mpamvu ishobora kongera impungenge ko iminsi yateganijwe ishobora kuba iyanga.

Yagize ati “Wagiye usanga kuri Map niba baguteganirije nk’ingo nka 60, ndiheraho urugero nasanze mfite ingo 179 byenda kwikuba hafi 3. Ubwo rero ugasanga igihe bateganirije igikorwa bishobora kutazahuriramo, kubera ko niba usanze mu gipangu harimo ingo 17 kuzibaza ku buzima bwa buri muntu uri mu rugo, usanga ari ikibazo dushobora kutazabirangiza mu gihe cyateganijwe.”

Ikigo gishinzwe   ibarurishamibare mu Rwanda, cyumvikana nk’icyari kiteguye ko izo nzitizi zishobora kubaho mu gihe kibarura, ariko bwana Ivan MURENZI, umuyobozi mukuru wungirije w’icyo kigo, aragaragaza uko bateguye kwigobotora izo nzitizi ku buryo nta mpungenge, ko igihe cyagennwe cy’ibarura kitazaba gito.

Yagize ati “Birumvikana ko haba habayeho impinduka ariko zitari nyinshi…Gusa hari imidugudu runaka ushobora gusanga ingo zariyongereye mu buryo bufatika. Ibyo tuba twarabiteganije,icyo dukora, aho ziyongereye cyane turavuga duti reka duteganye abandi bantu cyangwa undi muntu wunganira wawundi, kuko biba bigaragara.”

Yakomeje agira ati “Igihe kirahagije neza cyane, kandi hari abantu biteguye kunganira abandi  igihe baba bari inyuma mu ibarura.”

Ibarura ry’abaturage n’imiturire rya 2022, ribaye ku nshuro ya gatanu mu Rwanda kuva mu 1978.

Ni ibarura rireba abaturarwanda bose, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, n’abashyitsi baraye mu ngo mu ijoro ry’Ibarura.

Ijoro ry’ibarura ni ijoro ry’itariki ya 15 rishyira itariki ya 16 Kanama 2022, ibisubizo byose bizatangwa bizaba bishingiye kuri iri joro ry’ibarura.

Ni yo mpamvu abaturarwanda bose basabwa kwibuka ishusho y’ibyari mu rugo muri iryo joro.

Ibibazwa mu ngo zose mu gihe cy’Ibarura Rusange, bikubiye mu bice bine by’ingenzi ari byo; aho urugo ruherereye, imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ubuzima, imiturire, ubuhinzi n’ubworozi.

Tito DUSABIREMA