Yanga wasobanuraga filimi yitabye IMANA

Nkusi Tom wamenyekanye nka Yanga mu mwuga wo gusobanura filimi mu Kinyarwanda zizwi nk’agasobanuye, yitabye IMANA azize uburwayi, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

Yanga yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.

Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye atangajwe n’umuvandimwe we Bugingo Bony uzwi nka Junior Giti nawe uzwi muri uyu mwuga wo gusobanura filimi m u Kinyarwanda.

Ati “Ruhukira mu mahoro mukuru wanjye, kuri njye wari umubyeyi nahoraga nizera kandi  nitabazaga muri buri kimwe.  ukanaba Umwarimu n’ikitegererezo kuri njye. Ruhukira mu mahoro. ”

Yanga yamamaye mu gusobanura filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 kugera muri 2013.

Amaze guhagarika uyu mwuga, yagiye mu bindi bikorwa bitandukanye bimwinjiriza amafaranga, asa n’ubuze burundu muri uyu mwuga aranawusezera burundu.