Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) ryamaze kwemeza ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024, rizashyigikira Umukandida wa RPF-Inkotanyi byumwihariko Perezida Paul Kagame.
Perezida w’iri shyaka depite Pie Nizeyimana avuga ko bakurikije ibikorwa by’ubumuntu bya perezida Kagame, birimo kwakira impunzi zo mu mahanga, guhagarika ibikorwa bya FLN mu majyepfo y’u Rwanda no guca urubanza rwa Paul Rusesabagina,wongeyeho iterambere ry’igihugu basanga nta kabuza bagomba gushyigikira perezida Kagame mu matora ya 2024.
Depite Pie Nizeyimana yabwiye umunyamakuru wa FLASH ko umuryango RPF-INKOTANYI uramutse udatanze Paul Kagame nk’umukandida, ubu hakiri kare kwemeza ko bazamushyigikira kuko babifataho umwanzuro icyo gihe.
Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi ribimburiye andi mashyaka mato gutangaza aho rihagaze mu matora, ariko amenshi akunze kwerekana ko nta kabuza atazatatira igihango yagiranye n’umukuru w’igihugu.
Ishyaka UDPR rimaze igihe riri kumwe n’umuryango RPF INKOTANYI ndetse no mumatora y’abadepite ashize bari kumwe birihesha umwanya w’umudepite mu nteko ishinga amategeko.
Mu minsi mike ishize iri shyaka ryagize inteko rusange yatoreye Pie Nizeyimana kuribera perezida muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Perezida Kagame aheruka mu matora muri 2017 icyo gihe yashyigikiwe n’amashyaka yose mu gihugu ukuyemo Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri atavuga rumwe n’ubutegetsi. Ayo matora yatsinze kumajwi 98,79 %.