Impuguke mu bukungu zagaragaje icyakemura ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu Kigali

Impuguke mu bukungu zagaragaje ko ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali, cyakemuka burundu mugihe buri muturage ubishoboye yakwemererwa gushyira imodoka itwara abagenzi mu muhanda, kandi n’uburyo imihanda ikoreshwa bukarushaho kunozwa.


Ibibazo by’ingendo mu modoka rusange bimaze iminsi bivugisha abatari bacye mu ngeri zinyuranye, ndetse byarenze kuba n’umujyi wa Kigali gusa cyageze no mu Ntara.
Minisitiri w’Ubugetetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, aherutse gutangaza ko bibabaza kubona abaturage bamara igihe kinini ku byapa babuze imodoka
Ati “Imodoka aho kugira zitegereze abantu zitware abo zifite, ariko zigende kenshi kuburyo abantu batirirwa ku mirongo, natwe biratubabaza turabibona.”
Yifashishije urugero rw’uko ahandi bikorwa, impuguke mu bukungu Straton Habyalimana agaragaza impamvu ituma ikibazo cy’imodoka, zitwara abagenzi mu Kigali gikomeza kuba agatereranzamba.
Ati “Ibihugu nagiyemo usanga sisiteme yabo ikora neza, tuvuge nko mu Buholandi usanga cya gihe cyo gutegereza ntabwo kiba kinini, kuko hari sisiteme y’uburyo amabisi aba agenda muburyo buhoraho. Mu Rwanda aho bipfira umushoferi aravuga ati njyewe bantumye amafaranga, kandi nubwo bantumye amafaranga hari na essanse nanyonye ngomba kwinjiza amafaranga mvanyemo na ya essence nkabona menshi ashoboka.”

Yakomeje agira ati “ Noneho akareba niba ageza mu Gatsata agasanga nta bantu bahari bahita bajya muri ya Bisi agarukana, araparika ategereze abantu bajye muri ya Bisi mugihe aparitse abandi bari kubindi byapa, bategereje baba babuze bisi.”
Iyi mpuguke mu bukungu isanga ibibazo byo gutwara abagenzi mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali, byakemuka burundu mugihe buri mutuntu wese ubishoboye yakwemererwa kugura Coaster (Kwasiteri), agashyira mu muhanda igatwara abagenzi.
Ni igitekerezo ahUriyeho n’abandi baturage.
Umuturage ati “Icyo nasaba ni uko ubuyobozi bwadufasha bukongera izindi modoka.”
Undi muturage ati “Ikintu cyatuma ibi bibazo bicyemuka, icya mbere nibongera amakapani.”
Impuguke iti “Nibareke buri muntu ubishoboye yinjiremo abikore uko abyumva. Uribuka cyera tuvuga ngo za twegerane ziratera umubyigano, ariko zateraga umubyigano abantu bakagenda. Wenda izo za twegerane kubera uko ari nto ariko bemerere umuntu ufite imodoka imwe ashyire mu muhanda atware abantu, mugihe izo kompanyi zananiwe Kuko zitabishoboye.”
Yakomeje agira ati “Ariko niba bavuze gutwara abantu bizakorwa na Kompanyi runaka, ubushobozi bwabo bwo gushora bufite aho bugarukira, kandi nanone bo kuko bafite igisa na ‘monopole’ uko byagenda kose ntacyo bibabwiye.”

Inzego zishinzwe gutwara abantu n’ibintu, zigaragaza ko hari byinshi ziri gukora mu gukemura ibibazo byo gutwara abagenzi mu modoka rusange.
Icyakora nazo ntizigaragza neza igihe nyir’izana iki kibazo cyaba cyashyiriweho akadomo.
Uyu ni Eng. Deo Muvunyi, Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere RURA mu minsi ishize, aganira n’itangazamakuru rya Leta.
Ati “ Abashoramari barimo kugerageza kwitanga hari abo tuzi nibura nka batanu bageze no ku nganda kugirango bajye kureba ariko sinshaka kugirango kumbwira abanyarwanda ngo igisubizo cyabonetse uyu munsi batari banagaruka ngo batubwire ko rwose zihari.”
Nubwo ikibazo Inzengo bireba zishyize imbaraga mu kongera umubare w’imodoka zitwara abagenzi, abarebera ibintu ahirengeye bagaragaza ko n’uburyo bw’imikoreshereze y’imihanda nabwo bukwiye kwigwaho, mu kwirinda umuvudundo w’imodoka utuma izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zitinda mu nzira.
Daniel Hakizimana