Impuguke mu ikoranabuhanga zagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa, umugabane wa Afurika ukagira interineti ihendutse kandi yihuta.
Byagarutsweho kuri uyu wa 24 Kanama 2022, mu biganiro bibera hano i Kigali bihuje impuguke mu ikoranabuhanga, ziturutse hirya no hino ku Isi.
Interineti ihenze kandi igenda gahoro, ni ikibazo gisa n’igisangiwe n’ibihugu byinshi bya Afurika.
Chance Maurice Niyonzima ni umunyeshuri muri Kaminuza hano mu Rwanda naho Gracia MULUME ni umuturage wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wiga mu Rwanda.
Niyonzima ati “Mu Rwanda interineti hari ukuntu ihenze, kuburyo buri muturage wese atabasha kuyigondera.”
Mulume ati “Usibye no kuba interineti igenda gahoro, usanga inahenze hamwe na hamwe,iyo uguze yose ugacibwa amafaranga menshi cyane.”
Ibigo bitanga serivise z’ikoranabuhanga bigaragaza ko hakenewe imikoranire hagati yabyo kugira ngo bibashe gutanga interineti yihuta kandi ihenduke.
Alexis Kabeja akuriye ikigo Liquid Intelligent Technology mu Rwanda
Ati “Iyo habayeho ‘interconnectivity’ mu Rwanda n’izindi kompanyi ziri muri Uganda, Tanzaniya na Kenya muburyo duhanahana ‘traffic’ bifite icyo byungura. Atari gusa abatanga interineti ahubwo bigira n’inyungu nziza kukoresha iyo serivise, kubera ko ikiguzi cya interineti kigenda kigabanuka, ariko nanone ukabona serivise nziza.”
Kuri ubu mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi itatu, irebera hamwe ibimaze gukorwa mu gukwirakwiza interineti muri Afurika n’imbogamizi zikirimo.
Ni inama isanze gusakaza interineti kuri uyu mugabane, bikomwa mu nkokora n’ubucye bw’ibikorwaremezo by’itumanaho.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kwiyongera kw’ibigo bishora imari mu rwego rw’Ikoranabuhanga, aribyo bizatuma abaturarwanda nabanyafurika muri rusange babona interineti ihendutse.
Iradukunda Yves, ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.
Ati “ Mu Rwanda nk’uko mubizi hashize imyaka 20 turi muri gahunda zitandukanye, kugira ngo buri munyarwanda abashe kubona ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi. Iyo tubirebye rero n’igiciro cya interineti kigenda kigabanuka ninabyo twavugaga hano, uko hagenda haboneka amakompanyi ashyira imari muri ibi bikorwaremezo twavugaga zifasha abaturage kubona interineti.”
Yakomeje agira ati “Ibyo rero birakomeza n’ubundi ari nabyo biri n’amahirwe ku Rwanda kuba amakompanyi y’itumanaho ari hano kugira ngo tubashe kuganira ku ishoramari ryanatuma n’icyo giciro kirushaho kugabanuka.Duhagaze neza rero nk’u Rwanda urebye no mubindi bihugu, ariko haracyari akazi kenshi ko gukora by’umwihariko kugira ngo igiciro cya interineti kigabanuke n’uburyo interineti igera ku bantu”.
Raporo ngarukamwaka ku biciro bya interineti, Worldwide Mobile Data Pricing, yerekanye ko mu 2021 u Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 70 ku Isi, n’uwa 13 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu kugira interineti ihendutse.
Daniel Hakizimana