Ni inshingano z’umukoresha gufata neza umukozi we – Sendika y’abakozi bo mu rugo

Sendika y’Abakozi bo mu rugo ivuga ko abakoresha bagomba kuzuza inshingano zabo neza nk’igisubizo kirambye cy’iki kibazo.

Nyirandikumana Dorcas ni umwe mu bavuga ko bafatwaga nabi n’umukoresha we, ubwo yakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Nyamirambo mu myaka 5 ishize.

Avuga ko mu gihe yamaze ahakora, atigeze yerekwa ubumuntu ibintu byashoboraga gutuma agambirira kugira nabi, kuko uretse no gufatwa nabi yambuwe umushahara we.

Icyakora amaze kubona ko ikibazo kiri gufata indi ntera, yahisemo gusezera aho gusiga akoze amabara.

Yagize ati “Naratekaga mabuja akaza akiyumvira umunyu, nkarira ku rubaraza imvura yagwa itagwa sinari nemerewe kwinjira mu nzu. Ninjiraga mu nzu wenda nkokoropa, nsohora ibyombo mbyoza ariko sinabaga nemerewe kwicara muri salo.”

Uyu Dorcas ahamya ko abakozi bagenzi be atari shyashya kuko hari bamwe bagira ingeso mbi bitewe na kamere zabo bigatuma bananiza abakoresha babo, gusa ajya inama yo kumusezerera aho kumwitura inabi aba yabakoreye.

Yagize ati “Mu mezi ane nahamaze bampaye ibihumbi bitatu gusa ariko ndihangana, ndavuga nti aha hantu ndabona nta buzima bwiza mpafite. Nsaba abaturanyi kumfasha kubona akandi kazi, gusa nasize mbasezeye mbabwira ko akazi kabo kananiye bitewe n’uko bamfataga.”

Hashize iminsi mu bitangazamakuru humvikana abakozi bishe abana b’abakoresha babo, bikavugwa ko bamwe baba babikoreshejwe n’umubano mubi bafitanye n’abakoresha cyangwa imyumvire mibi y’abakozi.

Ku ruhande rwa bamwe mu baturage           baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, basanga abakoresha bakwiye kwimakaza umubano mwiza n’abo bakoresha kubw’inyungu z’impande zombie, ngo kuko hari aho byagaragaye ko abakoresha nabo batari shyashya.

Umwe yagize ati “Ufashe ibiryo byiza uramubwiye uti ubigaburire abana, maze wowe urye ibijumba n’ibishyimbo. Urumva abana bawe azabagirira urukundo gute?”

Mugenzi we ati “Abakoresha nabo si shyashya kuko hari abakoresha umukozi nabi, ariko nanone si bose hari abubahiriza amasezerano baba baragiranye.”

Bwana Gakumba Jean Paul uyobora sendika y’abakozi bo mu rugo, avuga igisubizo kirambye ari uguhindura imyumvire y’abakoresha n’abakozi, bagashyira hamwe aho kubana basa n’abahanganye.

Bwana Gakumba avuga ko hari ikoranabuhanga bahanze ryifashishwa kumenyekanisha umukozi wagaragaje imyitwarire idahwitse, bigatuma atabona ahandi akora.

 Iyi sendika ivuga ko abakoresha bose bandikishije abo bakoresha, byafasha mu gukumira bamwe muri bo bakora ibyaha.

Yagize ati ‘Ariko na bya byaha byoroheje wenda ashobora kuba yibye akantu, umukoresha akaba adashaka kumukurikirana, ariko akaba ashaka kumenyakanisha ingeso ze. Icyo gihe natwe tumushyira ahantu atazongera kubona aho akora.”

Kugeza ubu iyi sendeka ibarura abagera ku 1100 bayibarizwamo, mu gihe  cy’imyaka 3 imaze ikora.

Nubwo iyi Sendika yazanye iri koranabuhanga rishobora kuzagira icyo rifasha, iyo urebye uburemere bw’iki kibazo usanga hakwiye gufatwa ingamba zisumbuyeho, kuko abantu bakomeje kuhatakariza ubuzima.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad