Perezida Kagame yasabye  abayobozi kuba igisubizo kubo bayoboye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakebuye abayobozi mu nzegozitandukanye, abibutsa ko bakwiye kwita ku nshingano zabo, bagahangayikishwa n’ibyo abaturage bayobora bakeneye.

 Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama2022, ku munsi wa Kabiri  w’uruzinduko agirira mu Ntara y’amajyepofo n’iy’uburengerazuba.

Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yarukomereje mu karere ka Nyamagabe aho yakiriwe n’abaturage barenga 80.000 baturutse mu hirya no hino mu ntara y’Amajyepfo.

Umukuru w’igihugu yavuze ko abayobozi ku rwego urwo ari rwo rwose, bagomba kubanza kumva inshingano iremereye bafite, bagahangayikishwa n’ibyo abaturage bayobora bakeneye.

 Ati “Abayobozi ku rwego urwo ari rwo rwose, bagomba kubanza kumva inshingano iremereye bafite, bagahangayikishwa n’uko abaturage bayobora hari ibyo bakeneye, bifuza, ubundi bishobora kuboneka ariko bitabageraho. Hagati aho bidusaba ko dukora, tugomba kandi gukorana, abayobozi bagakurikirana bakamenya igikenewe, bakamenya n’igishoboka  cyangwa se mu gihe runaka, hari ikidashoboka ubu ariko mu mezi ari imbere kikaba gishoboka.”

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Ibyo rero byose ugomba kubitekereza igishoboka uwo mwanya kikaboneka, igishoboka mu kwezi gutaha kikaboneka, ibindi bikomeye bishaka umwaka ibyo nabyo bikaba bizwi kandi abantu bakora kugira ngo bagere aho ngaho. Ibyo bishoboka iyo imyumvire ari mizima hagati y’abayobozi n’abaturage n’abikorera n’izindi nzego.”

Perezida Kagame kandi yasabye abatuye Akarere ka Nyamagabe kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere akomoza ku muhora wa Kaduha – Gitwe avuga ko nta gace k’igihugu kagomba gusigara inyuma mu majyambere.

Ati “Byakomeje bigaruka kuva ejo aho nagiye njya hose, uyu muhora wa kaduha –Gitwe ntabwo ukwiriye gusigara inyuma  ukwiye kujyana natwe mu ntambwe dutera.Hagaragarayo ubukene bwinshi nta mihanda ihari, nta bikorwaremezo bihari, n’ibindi byinshi urabibona, cyangwa se urabyumva iyo abantu babisobanura, ibyo bikwiriye guhinduka. Guteza igihugu imbere ni uguteza ibice by’igihugu byose imbere, ntabwo Nyamagabe uko yaba imeze yakwishima cyangwa yegendera ku majyambere ari i Kigali mu mujyi mukuru w’igihugu. ”

Nyamagabe ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Gafite imirenge 17 ariyo Buruhukiro, Cyanika, Gatare, Kaduha, Kamegeri, Kibirizi, Kibumbwe, Kitabi, Mbazi, Mugano, Musange, Musebeya, Mushubi, Nkomane, Gasaka, Tare na Uwinkingi.

Gafite utugari 92 n’imidugudu 536 iri ku buso bwa 1009 Km2.

Bibarwa ko Nyamagabe ifite ingo 93797 zifite abaturage 381.008 barimo abagore 190790.