U Rwanda rurasabwa guhyiraho itegeko ryihariye rirengera abahanira uburengenzira bwa muntu

Abagize sosiyete sivile barasaba Leta gushyiraho itegeko ryihariye rirengera abaharanira uburenganzira bwa muntu kuko asanzweho agaragaramo icyuho.

Mu Rwanda abaharanira uburengenzira bwa muntu, bagaragara mu ngeri zinyuranye ariko bagaragaza impungenge z’uko mu mategeko igihugu gifite nta ngingo zihariye, zivuga uko barengerwa mugihe baba bahuye n’ingorane mu kazi kabo zituruka kukuba hari ibyo baragaza ntibyakirwe neza.

Nk’ubu ngo hari abahitamo guharanira uburenganzira bwa muntu, bagashinga  imiyoboro y’imbuga nkoranyambaga nka YouTube banyuzaho ibitekerezo byabo, ariko hakaba nta mategeko abarengera.

Aba kuko ngo baba bakora ibijya gusa n’itangazamakuru, ngo bakwiye kugira uburyo nabo barengerwa.

Tom Mulisa ni Umuyobozi w’umuryango GLIHD uhanira uburenganzi bwa muntu naho  Jean Paul IBAMBE ni umunyamategeko mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko LAF.

Tom ati “ Hari nabatekereza y’uko hajyaho amabwiriza yihariye atari kuvuga ngo bagiye kubarizwa mu banyamakuru cyangwa bashyizwe mu itangazamakuru, bakavuga bati hajyaho poltiki yihariye yo kurengera abo bantu batanga amakuru, bapfa kuba batanga amakuru mu buryo bukurikije amategeko. Ntube wafungura YouTube ngo utangaze inkuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Ibambe ati “Twumvise ko barimo guhindura Politiki y’itangazamakuru, ndetse n’itegeko rigenda itangazamakuru rishobora guhinduka. Icya mbere ni uko uburyo itegeko risobanura umunyamakuru, umuntu wese ukora ibijya gusa n’itangazamakuru yaba yiyumvamo.”

Bamwe mu baturage bagaragaza ko kugira abahanira ubureganzira bwa muntu mu gihugu ari ingenzi, kuko bafasha mu kurwanya akarengane bityo nabo bakwiye kugira uburyo barengerwa mugihe bahutajwe.

Iicyakora nabo ngo bakwiye gukora birinda kunyuranya n’amategeko y’igihugu.

Umwe ati  “Uko yarengerwa, hari amategeko Sena n’abadepite bagomba kwicara bagasuzuma, bakavuga bati se ibyo aba bavuga nibyo?”

Undi ati “Bakwiye kurengerwa ariko nabo bagakora bagenda kucyo amategeko ya Leta agenderaho, kuko hari igihe bashobora kurengera hakaba haribyo yavuga bitagombye kubaho.”

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hari ibigomba kubanza gusuzumwa mu maegeko asanzaweho agenga imiryango iharanira uburengenzira bwa muntu, harebwa niba ari ngombwa gushyiraho itegeko ryihariye ribarengera.

Ndengeyinka William, ni Intumwa ya Leta ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’Ubutabera.

Ati “Dufite amategeko agenga itangazamakuru. Urugero nka bamwe mubantu bagarutsweho dufite itegeko rigenga imikorere y’imiryango itari iya Leta, dufite itegeko rigenga imikorere y’imiryango yegamiye ku Idini, dufite itegeko rirengera uburenganzira bw’abantu batanga amakuru, ariko hejuru yayo yose dufite itegeko nshinga rifite igice kirebana no guharanira uburengenzira bwa muntu.”

Umuryango w’Abibumbye binyuze mu isuzuma ngarukagihe ry’uburengenzira bwa muntu,  niwo wahaye u Rwanda umukoro wo gushyira mu mategeko ingingo zihariye, zivuga ku kurengera abaharanira uburenganzira muntu imbere mu gihugu.

Daniel Hakizimana