Abagore bakora ubucuruzi bwamukiranya imipaka muri EAC basanga amananiza kuri za gasutamo atiza umurindi magendu

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bo mubihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, bagaragaje ko inyungu zo kwishyira hamwe kw’Ibihugu biwugize zitarabageraho kubera ubushobozi bucye bwabo n’amananiza usanga ari kuri za Gasutamo, bigatuma  bahitamo kwambutsa ibicuruzwa byabo  bakoresha inzira zitemewe.

Ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, usanga bwiganjemo abagore,  ariko aba bakagaragaza ko inyungu ziri muri uyu Muryango zitabageraho bitewe n’ubushobozi bucye bwabo n’amananiza usanga ari kuri za Gasutamo.

Ibi ngo bituma bamwe bahitamo kwambutsa ibicuruzwa byabo  banyuze inzira zitemewe.

UWINGABIRE AMIDA ni umurundikazi ukora ubucuruzi buciriritse ku mupaka w’Ikobero mu Burundi, naho Doto Mushaija ni umunyatanziyakazi ukora ubucuruzi buciririritse hatagi ya Tanzaniya n’uburundi.

Uwingabire Amida ati “Inzitizi duhura nazo ni ukubura ubwishyu bwo kwishyura ibicuruzwa tuba dufite, ukumva umuzigo muto ufite wawusiga inyuma.”

Doto Mushaija yagize  ati  “Hariya dukorera ubucuruzi kubona impapuro z’inzira biragoye, kubera izo mbogamizi bituma tunyura inzira zitemewe, aho dushobora guhura n’imbonerakure tugafatwa tukamburwa ibicuruzwa byacu.”

Urugaga rw’Abikorera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EABC, narwo rwemera ko imbogamizi ziba mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, zigira ingaruka zikomeye kubucuruzi bucuriritse bwambukiranya imipaka.

Ubu ngo batangiye kumva ibitekerezo by’abakora ubu bucuruzi by’umwihariko abagore n’uburubyiruko, kuko aribo babugaragaramo cyane, kugira ngo babihereho bakora ubuvugizi kuri za Leta z’ibihugu bigize umuryango wa EAC.

Kalisa John Bosco ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Hari uburyo bwashyizweho n’ibihugu byacu na wa muryango mugari wa COMESA, kugira ngo worohereze abacuruzi. Ufite bwa bucuruzi butarageza ku gaciro ka miliyoni ebyiri z’amadolari ,aho ubucuruzi butarageza miliyoni ebyiri z’amanyarwanda bugomba koroherezwa.”

Leta z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigaragaza ko abakora ubucuruzi buciritse bwambukiranya imipaka, bakeneye guhabwa amakuru yimbitse kuburyo babyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi ahari.

Richard Niwemunshuti ni umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Yagize ati “Icyuho gihari ni ubumenyi kuri Politiki zashyizweho, kuko usanga abazishyiriweho batamenya neza amakuru abagenewe.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba urateganya kongerera ubushobozi abagore basaga ibihumbi 100, bakora ubucuruzi buciriritswe bwambukranya imipaka  bo mu bihugu bgize uyu muryango.

Daniel Hakizimana