Ministeri y’Uburinganire n’Iterembere ry’Umuryango iravuga ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura abagore n’abakobwa, kuko hari urwego rw’ubushobozi bataregeraho, bityo ikamara impungenge abatekereza ko hari igihe kizagera abagabo n’abahungu bakazisanga barasigaye inyuma.
Muri raporo zitandukanye u Rwanda rukunze kuza ku isonga mu guteza imbere abagore nk’aho mu Nteko bagize 61%, muri Guverinoma bangana na 55%.
Ibi byiyongeraho n’izindi ngamba igihugu kigenda gifata mu kubakira ubushobozi abagore n’abakobwa mu nzego zinyuranye, kuko ngo iki kiciro cy’abaturage bigaragara ko cyari cyarasigaye inyuma kuva cyera.
Nubwo bimeze gutya hari abitegereza imbaraga zishyirwa mu kubakira abagore n’abakobwa ubushobozi, bakagira impungenge ko hari igihe kizagera ab’igitsina gabo bakazisanga barasigaye inyuma, bigasaba izindi mbaraga zo kubazamura nk’uko byumvikana mu mvugo y’uyu muturage.
Ati “Nubwo igitsina gore bakizamuye cyane, ariko abagabo nabo iyo urebye nabo wagira ngo bazageraho bimwe ijambo. Ni ukuvuga ngo nka njye nshobora kuvuga nti runaka w’umugore yampohoteye, bakavuga ngo umugore aguhohotera.”
Impungenge z’uyu muturage zanumvikanye mu bibazo abanyamakuru baherutse kubaza Silas Ngayaboshya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Uyu Muyobozi yasubije ko kuzamura umugore n’umukobwa bikoranwa ubushishozi, kuburyo nta mpungenge ko abagabo n’abahungu bazisanga basigaye inyuma.
Ati “Hari ingamba dufite zo kugenda tugenzura uru rugendo, rugana k’uburinganire n’ubwuzuzanye. Icya imbere cyaba kijyanye n’icyo ni uko gukomeza gutanga ‘incentives’ cyangwa ‘equitable interventions’ cyangwa se ibikorwa byo kongerera ubushobozi uruhande rukiri hasi, ibyo bikorwa bigendera kubusesenguzi bwitondewe.”
Hari abagabo babwiye itangazamakuru rya Flash ko bakurikije igihe abagore bamaze barasigajwe inyuma, igihugu gikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kububakira uboshobozi.
Umwe ati “Uvuka mu muryango urabizi wabanaga na mushiki wawe, ukumva niwowe bari guha umwanya cyane.”
Undi ati “ Cyane ko bigaragara ko mu minsi yashize abagore baratsikamiw,e nta burengenzira bahawe. Iki gihe rero cyo kubaha imbaraga cyangwa se kubazamura, izo mbaraga nazita nziza .”
Umuryango w’Abagabo biyemeje guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina RWAMREC, usaba abagabo kudaterwa impungenge n’imbaraga igihugu gishyira mu kubakira ubushobozi abagore n’abakobwa, kuko bari barahejejwe kuva cyera, kandi ko bikorwa muburyo budasigaza inyuma ab’igitsina gabo.
Fidele Rutayisire ni Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC.
Ati “Urebye impamvu abagore n’abakobwa hari gahunda nyinshi zibateza imbere, ni uko basigaye inyuma muri byinshi gusa turemera ko mu guteza imbere umwana w’umukobwa ntabwo tugomba no kwibagirwa ko umwana w’umuhungu nawe agomba kujya mu ishuri, agomba kwiga, agomba kwitabwaho kuko hari ibihugu b’ibindi bitari u Rwanda usanga abana b’abahungu bava mu mashuri cyane cyangwa se ugasanga umubare w’abatsida ni abakobwa, ugasanga umubare w’abava mu ishuri uri hejuru.”
Isesengura ryakozwe na Guverinoma y’u Rwanda ryagaragaje ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu kubakire ubushobozi abagore n’abakobwa, kuko mu byiciro byinshi by’ubuzima bw’igihugu bakiri inyuma.
Silas Ngayaboshya umuyobozi muri MIGEPROF arakomeza.
Ati “Muri Politiki y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye ivuguruye nk’uko yemejwe n’inama y’Abaminisitiri mu kwa 2 ku itariki 19 umwaka ushize, nayo yatweretse ivuye kubusesenguzi bwakozwe mu bigihugu hose, yatweretse ko tugifite urugendo rwo kugena ibikorwa byihariye mu byiciro dufitemo intege nkeya bigenewe abakobwa n’abagore.”
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu, ruherutse kuvuga ko mu muryango iri hame ko ritarumvikana neza kuko ngo hari abagabo n’abagore bafite imyumvire mibi y’uko uburinganire ari ugupingana aho kuzuzanya hagati y’abashakanye, hagamijwe iterambere.
Daniel Hakizimana