Minisitiri Ngirente asanga hakwiye gushorwa imari mu bikorwaremezo bigabanya iyangirika ry’ibiribwa mu gihe cy’isarura

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yasabye ko habaho ishoramari mu bikorwaremezo, kugira ngo umusaruro wangirika mu gihe  cy’isarura ugabanywe, ari mwinshi kandi wongera ibura ry’ibiribwa muri Afurika.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, mu nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa AGRF, iri kubera mu Rwanda.

Kuba muri miliyari 1.5 yabatuye Afurika, abagera kuri miliyoni 365 bugarijwe n’inzara kandi ikaba ihitana ubuzima nibura bw’abantu 11, buri munota muri Afurika.

Ibi kandi bigaragazwa nk’ikibazo gikomeye gikwiye gushakirwa umuti n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, ahanini hibandwa ku mpamvu nyirabayazana z’iyi nzara imaze gushinga imizi muri Afurika.

Ibi bibazo n’ibyo bihurije hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahanga mu buhinzi n’abashoramari, kugira ngo bishakirwe umuti urambye mu nama mpuzamahanga y’iminsi 4 yiga ku iterambere ry’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa iri kubera mu Rwanda.

Dr. Agnes Kalibata umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere Ubuhinzi (AGRA), asanga uku kwishyira hamwe ari amahirwe akomeye Afurika ifite, yo gukemura ibibazo bibareba ubwabo.

Ati “Uko turi guhuza imbaraga tugahuza n’ibiganiro, reka tuzirikane ko aya ari amahirwe y’Afurika yo gushakira hamwe impamvu z’itera inzara, itwugarije n’ibisubizo byo kuyirandura.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF, ari naryo ritegura iyi nama Hailemariam Desalegn, asanga habaye nta gikozwe usibye kuba bizahungabanya ubukungu bw’umugabane, Afurika ishobora kuzaba ari wo mugabane urangwamo inzara ku Isi muri 2030.

Ati “Rero gufata ingamba zo kwihaza mu biribwa ni inkingi ikomeye y’izamuka ry’ubukungu, ibi rero bigomba gukorwa ubu. Mu gihe rero nta gikozwe Afurika izaba ariwo mugabane ushonje kuruta iyindi muri 2030.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente asanga umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura muri Afurika ari mwinshi, kandi ugira uruhare mu kongera inzara yibasiye uyu mugabane.

Minisitiri Dr.Ngirente asanga hakwiye kubaho ishoramari ryo kubungabunga uyu musaruro, nka kimwe mu bisubizo birambye byo kurwanya inzara muri Afurika.

Ati “Kongera ishoramari ahashegeshwe cyane mu buhinzi, nko mu kugabanya umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura uri hagati ya 30 na 40% mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, gukoresha ifumbire, gukoresha ikoranabuhanga bizubaka ukwihaza mu biribwa kandi kurambye.”

Imibare igaragaza ko mu 2019, Afurika yashoraga miliyari $43 mu gutumiza ibiribwa mu mahanga.

 Ni imibare igaragaza ko mu 2030 aya mafaranga aziyongera akagera kuri miliyari $90, mu gihe nta gikozwe mu rugamba rwo kwihaza mu biribwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu 2018, bwagaragaje ko abaturage 81.3% bihagije neza mu biribwa, mu gihe intego ari uko mu 2030, Abanyarwanda bose bazaba bihagije mu biribwa.

Daniel Hakizimana