Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije ishya n’ihirwe Minisitiri w’Intebe mushya w’ubwami bw’u Bwongereza Liz Truss, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022.
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022, nibwo Mary Elizabeth Truss uzwi nka Liz Truss yatorewe kuba Umuyobozi w’Ishyaka ry’Aba-Conservateur mu Bwongereza, ahita anatorerwa kuba minisitiri w’intebe.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter yavuze ko yitegye gukomeze umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Ati “Ishya n’ihirwe Liz Truss kubwo gutorerwa kuba Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza. Twiteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda kandi ndakwifuriza intsinzi.”
Liz Truss w’imyaka 47 y’amavuko yari ahanganye na Rishi Sunak bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs.
Liz Truss yagize amajwi 81,326 mu gihe Rishi Sunak yagize amajwi 60,399.
Liz Truss yari asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma ya Boris Johnson wegujwe muri Nyakanga 2022.
Liz Truss abaye umugore wa Gatatu ubaye minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, akaba uwa 15 ugeze kuri iyi ntebe.