Gasabo: Ikibazo cy’amakimbirane mu mirynago itarasezeranye kigiye guhagurukirwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’ababana batarashyingiranwe imbere y’amategeko, bigakurura amakimbirane mu ngo.

Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ndetse n’ubuharike giherutse kugarukwaho, mu bibazo abaturage bagejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Gasabo.

Aba bagore bo muri aka karere bavuga ko bashakanye n’abagabo babo ariko bakaza kubihinduka bakabata, ndetse bakabashakira abandi bagore.

Barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubarenganura, kuko imitungo baruhanye n’abagabo babo, yaguye mu binganza by’abandi bagore baharitswe, none bo barimo bangarana n’abana babo.

Umwe yagize ati“Nashakanye n’umugabo 2002 twubaka amazu tubyarana abana babiri, nyuma umugabo avuga ko abana atari abe. Nakorewe ihohoterwa pe ryo mu nzu no hanze, no mu gitanda, umugabo wanjye na bashiki be bafatanya kuntoteza bansohora mu nzu, umugabo tumaze gutana njyana n’abana banjye. Icyo twasaba Leta ni ukuturenganura.”

Mugenzi we ati “Ikibazo nkifitanye n’umugabo wanjye, twabyaye abana batatu b’abakobwa aranta ngo nabyaye abakobwa. Inzu twari dufite ebyiri yazizanyemo undi mugore, namusaba ubufasha akabunyima.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, buravuga ko iki kibazo aho kigaragaye begera iyo miryango bakayiganiriza, icyakora umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka karere Madamu Umwari Pauline, avuga ko aho binaniranye biyambaza inzira z’amategeko.

Yagize ati “Buriya imiryango ibana idasezeranye akenshi irangira ifite amakimbirane, ni yo mpamvu dufite gahunda yo kubashishikariza gusezerana, iyo dusanze imiryango ifitanye amakimbirane turabaganiriza tukabagira inama kugira ngo bagire umuryango muzima.”

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwemereye abaturage batarasezerana kubera ubushobozi kubakoreshereza ibirori, mu gihe bazaba bamaze kugira ubushake bwo gusezerana imbere y’amategeko.

Ikibazo cy’imiryango ibana idasezeranye, kigarukwaho nka kimwe mu bikomeje gutera amakimbirane mu miryango, ashobora no kugeza ku bwicanyi.

Ntambara Garleon