Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth II  watanze

Perezida Paul Kagame yunamiye Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II watanze, anihanganisha n’umuryango we.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ingoro y’ubwami bw’u Bwongereza yatangaje ko Umwamikazi Elizabeth II, yatanze ku myaka 96 y’amavuko.

Mu Butumwa       Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yihanganishije umuryango we, anashima umusanzu w’umwakazi Elizabeth II, mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth). 

Ati “Muri uyu mwanya w’agahinda k’itanga rya Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth, turazirikana imyaka 70 y’ubuyobozi bwe mu bihugu bya Commonwealth. Commonwealth igezweho y’iki gihe ni umurage asize.”

 Yakomeje agira agira ati “Nihanganishije Umwami (Charles III), Umugabekazi n’umuryango  w’ibwami muri rusange ndetse n’abaturage b’Ubwami bw’u Bwongereza, na Commonwealth.”

Umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma, yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse.

Kuva muri Nyakanga ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II ntibwari bumeze neza ku buryo byavugagwa ko yatakaje ibiro byinshi, kubera uburwayi bufitanye isano n’izabukuru.

Mu 1969, Umwamikazi Elizabeth II yatangaje ko umuhungu we Charles ariwe uzamusimbura ku ngoma ndetse anamugira Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza.

Ibi nibyo byaraye byubahirijwe ubwo uyu Mwamikazi yatangaga kuko umuhungu we, Charles niwe wahise yima ingoma afata izina ry’Umwami Charles III.

Umwami Charles III yavuze ko urupfu rwa nyina yakundaga cyane rwateje agahinda gakomeye kuri we no mu muryango, anemeza ko kuba yavuye mu Isi y’abazima byumvikanye ku Isi yose. 

Yagize ati “Urupfu rwa Mama, Umwamikazi, ibihe by’akababaro kuri njye ndetse no ku muryango. Ndabizi ko kumubura biza kumvikana mu Gihugu, mu Bwami no muri Commonwealth, kimwe no hirya no hino ku Isi.”