Bamwe mu bahinga mu gishanga cya Utexrwa giherereye mu kagali ka Musezero mu murenge wa wa Gisozi baravuga ko babangamiwe n’abava mu isoko ryo mu gakiriro bakaza kwiherera mu mirima yabo.
Ni mu gishanga cya Utexrwa giherereye mu kagali ka Musezero mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo.
Hari urujya n’uruza rw’abava mu isoko bakaza kwiherera mu mirima y’abaturage ,ba nyiri mirima bababuza bakababwira nabi,bamaze kuhagira akamenyero ko kuhihererera.
Iyo utambutse muri iki gishanga ukubitana n’amazirantoki mu mirima yose,njo guhinga ni ukwigengesera
Bamwe mu bahinga muri iki gishanga baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko babangamiwe n’abava mu isoko ryo mu gakiriro bakaza kwiherera mu mirima yabo ndetse ngo biranababuza kugurisha kuko uje akayasanga uyu mwanda ntaba akiguze
Dusabemungu Raphael uhinga muri iki gishanga yagize ati’’Kuba biherera mu myaka yacu biratubangamira hakazamo urusazi,bafite ubwiherereo byadufasha ntabwo bakongera kwiherera hano.’’
Mugenzi we ati ‘’Ntabwo bajya mu bwiherero bw’isoko ,nk’ubu mpinga ibigori mfite ikibazo ko ntazashobora kubisaruza kubera umwand auba urimo ,abagore n’abagabo baraza bakicaramo urabibona isoni zikakwica.’’
Undi ati’’Ni ibibazo nkanjye uba uri hano kureba abantu b’abagore baza kwiherera hano ,hari umwanda ukabije,icyo twasaba ubuyobozi ni uko bakabagiriye inama bagashaka ubwiherero.’’
Gumiriza Gervais Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Coperative Adarwa ikorera mu gakiriro ka Gisozi ivugwaho ko abakozi bayo ari bo bajya kwiherera mu mirima aravuga ko batari bazi iby’iki kibazo ariko bafite ubwiherero ,gusa hakwiye kubaho ubukangurambaga bafatanyije n’inzego z’ibanze.
Yagize ati’’Dufite ubwiherero rusange buri ahantu hazwi,ingamba ntazindi ni ugukaza uburyo bw’umutekano nanone tugafatanya n’inzego za Leta by’umwihariko inzego z’ibanze kuzamura imyumvire y’abantu bamenye aho bagomba gukorera ikintu ku buryo bitakwangiza abandi.’’
Iki kibazo gisa na ho ari gishya mu buyobozi bw’umurenge wa Gisozi ,umunyamabanganshingwabikorwa w’uyu murenge Madame Musasangohe Providence avuga ko iri soko rifite ubwiherero ,abiherera mu gishanga ari imyumvire gusa ngo bagiye gukora
Yagize ati’’Ni babandi baba batambuka kuko ubwiherero hose burahari,ni babantu baba badashobotse bapfa kwiherera aho babonye kuko ntitwavuga ko ubwiherero budahari ,kwigisha ni uguhozaho ndetse no gufata ingamba z’ibihano kuko mu mabwiriza y’isuku birabujijwe kwihagarika ahatabigenewe.’’
Abahinga muri iki gishanga cya Utexrwa bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka irenga icumi kizwi ndetse ngo bagerageje kwegera ubuyobozi bw’iri soko nta gisubizo kirambye bigeze bahhbwa kuri iki kibazo ,ibikomeje kubadindiza mu mibereho yabo.
AGAHOZO Amiella Flash TV\fm