Guverinoma yumvise ubusabe bw’abanyarwanda iringaniza amafaranga y’ishuli

Guverinoma yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y’ishuri mu mashuri y’incuke, abanza nayisumbuye ya Leta n’amashuri afatanya na Leta. Mu yisumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19500Frw ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uba mu kigo ari 85000 ku gihembwe.Ku biga mu mashuri yisumbuye biga bataha, umusanzu basabwa gutanga ntugomba kurenga 19500 Frw

Amashuri y’inshuke n’abanza ni 975 ku gihembwe .Ishuri rizahura n’ibindi bibazo byatuma hakenerwa amafaranga arenze ayatangajwe bizajya bibanza bisuzumwe na komite y’ababyeyi byemezwe na Mineduc. Hashize igihe abaturage mu Rwanda bavuga ko batumva uko amashuli ya leta yishyura abarimu agatanga n’ibindi bikoresho nkenerwa ku mashuli,asiganwa n’ayigenga mu kuriza amafaranga acibwa abanyeshuli. Radio Flash iherutse kuganira na Twagirayezu Gaspard umunyamabanga wa leta muri ministeri y’uburezi ushinzwe amashuli y’inshuke, abanza n’ayisumbuye nawe aca amarenga ko umurengera w’amafranga y’ishuli ucibwa ababyeyi ushobora kugabanwa.

Ikiganiro yagiranye na Flash mu #IKAZEMUNYARWANDA wagikurikira unyuze aha ngaha kuri Youtube https://www.youtube.com/watch?v=Y6igX2iaQm8

Ubusanzwe amashuri ni yo yishyiriragaho amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikoresho hakaba n’asaba ibidakenewe. Aya mabwiriza ateganya ko nta shuri rya leta ryemerewe gusaba ibikoresho bitari ku rutonde rw’ibyatangajwe. Ikindi kandi nta mubyeyi utegetswe kugurira umwambaro w’ishuri ku kigo keretse igihe umubyeyi abyihitiyemo.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kwaka amafaranga make bitavuze ko abana bagomba kurya nabi, kuko ari ibintu Minisiteri izakurikiranira hafi.

Inkuru irambuye iraza mu kanya…