Mastercard Foundation irategura gufasha abarenga ibihumbi ijana kuminuza muri 2030

Mastercard Foundation irizihiza imyaka 10 imaze itera inkunga ibikorwa by’uburezi hirya no hino cyane ku mugabane wa Afrika kuva muri 2012

Iki kigo kivuga ko mu myaka 10 cyabashije gufasha abantu babarirwa mu bihumbi 40 biganjemo abanyafrika kandi mu myaka 10 iri imbere abagenerwabikorwa mu burezi ba MasterCard bazikuba kabili bakagera ku bihumbi nibura 100.

Gahunda y’iki kigo yo gufasha abakiri bato bafite ubuhanga mu bumenyi bw’ikoranabuhanga ,guhanga udushya n’imiyoborere bava mu miryango ikennye kuri uyu mugabane yatangiranye na miliyoni 500 z’amadorali.

Muntangiriro Mastercard Foundation ivuga ko yashakaga kuzafasha abantu nibura ibihumbi 15, ariko ubu ivuga ko imaze gukoresha arenga miliyaridi n’ibice 7 y’amadorali kandi abafashijwe haba mu kwiga no mubindi bikorwa by’iterambere bageze ku bihumbi 40 bakiri kato kandi 72% by’abafashijwe ni abigitsinagore biganje ku mugabane wa Afrika barihiwe amashuli kuva mu yisumbuye kugera baminuje

Kuva muri 2012 uyu mushinga utangira kugera ubu abarenga ibihumbi 18 bamaze gufasha kwiga amashuli yisumbuye na kaminuza.

Reeta Roy umuyobozi mukuru wa Mastercard Foundation avuga ko hamwe n’abafatanyabikorw ababo bashoboye gufasha ababarirwa mu bihumbi barihirwa amashuli kandi ngo ni abantu bafite ubuhanga bakiri bato bitezweho guhindura ubuzima yaba ubw’igihugu ndetse n’aho batuye binyuze mu bumenyi budashidikanwaho bahawe.

Imibare ya 2021-2022 y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba mastercard foundation igaragaza ko nibura 87% by’abafashijwe kwiga amashuli yisumbuye na master card ndetse na 71% by’abafashijwe kwiga za kaminuza bafite akazi.

Iri huriro rivuga ko ryishyize hamwe ryashoboye guhanga imirimo ibarirwa mu bihumbi 16 ndetse n’abafashijwe kwiga nibura 40% muribo bavuga ko babashije gufasha abavandimwe babo kugana amashuli babarihira.

Umwe mubanyeshuli bagize amahirwe yo kurihirwa ishuli na master card foundation Joanna ubu uri kuminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abantu mu majyaruguru ya Ghana ndetse unafite ubumuga,avuga ko igihe cyose yahabwaga aya mahirwe yageragezaga kuba uwo ari we kandi agahirimbanira ko nawe azagirira akamaro umuryango mugari avukamo yibanda cyane kugufasha abana kugana amashuli.

Undi uri mu ihuriro ry’abafashijwe na Mastercard Foundation, umunya Kenyakazi Faith Kipkemboi avuga ko akimara kwiga nawe yashinze umuryango ufasha abana batishoboye ubaha ubufasha mu kuvura uburwayi bwo mu mutwe.Uyu mugore mu buhamya bwe avuga ko yifuza ko habaho Kenya iteye imbere kandi ifite ubuzima bwiza. Porogram yo gufasha abana kugera ku burezi ya Master card foundation yatangiranye imbaraga zo kubanza gushaka uko abagenerwabikorwa bagera mu mahsulinibura yisumbuye ndetse yari ifite abandi baterankunga barimo CAMFRED, BRAC, Forum for African Women Educationalists (FAWE), African Leadership Academy (ALA), na Equity Group Foundation (Wings to Fly) ariko hagamijwe mbere na mbere kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Master card Foundation ivuga ko nyuma yahoo ibihugu byinshi muri Afrika bizaniye politiki y’uburezi budaheza kandi bworoheye buri wese kububona, yaghise ishyira imbaraga mu gufasha abanakwiga za kaminuza.

Ann Cotton,umuyobozi w’itsinda ryashinze umuryango CAMFRED avuga ko ubufatanye na Mastercard Foundation Scholars Program bwabafashije mu buryio budasanzwe kugera ku nzozi zo gufasha abana bo mu miryango ikennye n’abafite ibibazo byihariye kwiga, kandi ko imibare y’abahawe aya mahirwe ubu bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ibihugu byabo imbere yivugira.

Gahunda y’uburezi ya Master Card Foundation imaze kugira abafatanyabikorwa barenga 40 barimo abo muri Afrika ndetse no ku isi hose.

Kugera ubu nibura ibikorw abyo gufasha kugera ku burezi budaheza abafatanyabikorwa bo muri Afrika bafitemo uruhare rwa 45%.

Mastercard Foundation ivuga ko mu myaka 10 iri imbere ishaka ko abagenerwabikorw amuri gahunda y’uburezi bazikuba kabili bakagera nibura ku bihumbi 100 kandi muri aba ngaba 70% bakazaba ari abana b’abakobwa abafite ubumuga ndetse n’impunzi n’abimukira.

Uyu muryango ariko uvuga ko mu ntumbero yawo harimo ko uzagumya gukorana n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa bawo mu guteza imbere imyigire y’abana bi kumugabane wa Afrika bakagera muri za kaminuza kandi bakaba aria bantu bazaba bashobora guhanga udusha nab a rwiyemezamirimo, nkuko biri muri gahunda ya Mastercard foundation ko muri 2030 nibura miliyoni 30 z’urubyiruko muri Afrika ruzaba rufite akazi keza

FLASH NEWS EDITOR