AGAHOMAMUNWA:Akarere ka Nyagatare kabuze igisobanuro ku kwishyura kabiri rwiyemezamirimo.

Umukozi mu biro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yanyomoje abayobozi b’akarere ka Nyagatare ubwo bisobanuraga imbere ya Komisiyo PAC kuri rwiyemezamirimo ‘ETG Company LTD’ ako karere kishyuye Miriyoni zisaga 11  inshuro ebyiri ku nyemezabwishyu imwe.

Akarere ka Nyagatare kari mu twitabye komisiyo PAC ngo kabarizwe mu ruhame amakosa yagarajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari mu ngengo y’imari ya 2020-2021.Amakosa akomeye mu itangwa ry’amasoko ya leta ,muri ako karere yihariye umwanya munini nk’uko n’ibindi bigo bya leta bimaze kwitaba PAC byagenze,icyakora abayobora aka karere basa nabari bize umuvuno wo kwigarurira abadepite bagize PAC kuko bemeraga batazuyaje amakosa ndetse bakanayasabira imbabazi.Hategekimana Fred umunyamabanga nsingwabikorwa w’ako karere na Gasana Stephen uyobora ako karere bari mu bari imbere ya Komisiyo PAC.

Yagize ati’’Twari twabonye amakosa,aho twari dufite amasoko  agera kuri ane yose dusubiramo turemera ko ari amakosa twakoze rwose.’’

Nyuma yo kumara umwanya munini abadepite bagize Komisiyo PAC bakira imbabazi zisabwa n’abayobora Nyagatare basa n’abageze aho bazirambirwa.

Umwe yagize ati’’Ku va ku kibazo cya mbere kugeza ku cya kangahe murimo murasaba ngo tubababarire,ibi bigaragaza ko mudakurikirana.’’

Icyakora byageze ku mafaranga miliyoni zisaga 11 z’amafaranga y’u Rwanda zishyuwe rwiyemezamirimo ETG Company LTD inshuro ebyiri impaka ziba ndende,abayobora Nyagatare babanje kuvuga  ko bishyuye uwo rwiyemezamirimo kabiri kubera gukoresha uburyo bubiri butandukanye ubw’ikoranabuhanga n’ubw’impapuro,Abadepite Bagize PAC ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro ariko babaza impamvu amafaranga ya kabiri atagarujwe mu isanduku ya leta,haza indi mpamvu yo kuba uwo rwiyemezamirimo akarere kari gasanzwe kamufitiye umwenda,umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi yahawe umwanya ngo asobanure maze avuga uko byagenze anongeraho ho ubwo umugenzuzi yabagenzuraga bamuhaye amakuru kuri ikikibazo.

DAF w’Akarere ka Nyagatare yagize ati’’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze twaramwandikiye kuko twari dufite umwenda wa miliyoni 252 banga gusubiza  ariko twari twabibonye  inyandiko twayishyikirije umugenzuzi mukuru  ntakibazo twari dufitanye.’’

Umukozi mu biro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta Nezehose Aimable  yahise yaka ijambo maze anyomoza DAF w’akarere Nyagatare ndetse avuga ko uko bakemuye iikibazo atariko byari kugenda.

Yagize ati’’Iyo tugiye gutangira igenzura tubabaza nib anta forode zabaye,batubwiye ko ntabyabayeho ,ibigaragaza ko aya makuru yari mashya ntayo bari bazi,kuko babaye babizi ntibyatwara umwaka urenga bitaracyemuka,ikindi iyo ibintu bimenyekanye ntimwatekereza kubikaza kuri fagiture ahubwo mwakwihutira kumubwira ngo ayagarure mu maguru mashya.’’ 

Icyakora akarere ka Nyagatare kabwiye Komisiyo PAC ko kishyuye umwenda wa ya Company gakuyeho ayo yari yishyuwe bwa kabiri maze Komisiyo PAC ihita inyurwa n’ubwo nta gihamya cyatswe mu ruhame kigaragaza ko ibyo byakozwe.

Tito DUSABIREMA