MIFOTRA yagaragaje igisubizo ku makimbirane y’abakozi n’abakoresha akunze kubyara imanza

Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo yavuze ko amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha akunze no kubyara imanza yacika ari uko buri ruhande rwubahirije inshingano zarwo.

Byagarutsweho kuri uyu wa 15 Nzeri 2022 mu mahugurwa ari guhabwa abashinzwe imicungire y’abakozi mubigo bitandukanye

Amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha anavamo ko hitabazwa inkiko  ni ikibazo gikunze kumvikana mubigo bitandukanye yaba iby’Igenga cg Ibya Leta . Kuruhande rwa Leta yo ikunze kugaragza guhangayikishwa no guhomba amafaranga   menshi kubwo gutsindwa imanza iba yarezwemo nabakozi bayo. Iki kibazo cyanagartsweko mu minsi ishize ikigo WASAC kisobanuraga imbere  komisiyo y’inteko ishinzwe kugenzura imikoreshereje y’imari n’umutungo PAC.  Abayobozi ba WASAC bamaze umwanya munini bisobanura kukibazo cy’imanza yatsinzwe yezwemo nabari abakozi bayo.

Steven Karangwa Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamwuga mu micungire y’Abakozi we agaragaza ko Amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha yacika ari uko   abafite inshingano z’ubuyobozi mubigo bitandukanye yaba ibyigenga cg ibya Leta bahawe  ubumenyi ku micungire y’Abakozi.

Ati “Nibyo tujya twumva mubigo bitandukanye ngo abakozi barimo barerega umukoresha ndetse hari n’ubwo tujya hirya y’ibyo tuti ni ryari umukoresha nawe ashobora kuba yarenganurwa kuko n’abakoresha bajya bagira izo ngorane wenda ariko tugahora twumva ko abakoresha bafite imbaraga nyinshi ari nayo mpamvu tutajya twumva abakoresha benshi bareze abakozi ariko hari ibyo turi gufatanyamo na Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo ibijyanye n’amategeko agenga umurimo .”

Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo yo ivuga ko amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha akunze no kubyara imanza yacika ari uko buri ruhande rwubahirije inshingano zarwo. Comfort Mbabazi  ni Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA, ushinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta.

Ati “  Ibyo bibazo ngirango twakwizba ngo bituruka he  ? bituruka kuba unshingano buri wese ashinzwe atazikoze neza atazubahirije bijyanye n’uko amategeko abisaba icyabica ni uko buri muntu yahagarara mu mwanya we uko abisabwa.”

Kuri abashinzwe imicungire yA’abakozi mubigo bitandukanye bari kongererwa ubumenyi kuburyo bw’imicungire y’abakozi bigishwa uburyo kunoza imibanire hagatiy’umukozi n’umukoresha hagamijwe kurushaho gutanga servise zinoze.

Daniel Hakizimana