NKOMBO: Bahangayikishijwe nuko ubutaka bwabo budatangwaho   ingwate

Ku kirwa cya Nkombo bavuga ko Koperative Umurenge sacco yaho itabaha inguzanyo irenze ibihumbi Magana abiri kandi bafite ubutaka bunini, bagana izindi banki z’ubucuruzi zo zikanga ingwate y’ubutaka bwo ku kirwa.

Twerekeje ku kirwa cya Nkombo gihereye mu kiyaga cya Kivu, mu karere ka Rusizi.

Twifashije ubwato burimo abavuye guhaha mu mujyi wa Kamembe, ukigera muri icyo kirwa bimwe mu bibazo abahatuye bakwakiriza nuko bahabwa amafaranga macye atajyanye n’ingwate y’ubutaka batanze muri Koperative Umurenge sacco.

Ibyo byanze bitabaje amabanki y’ubucuruzi atandukanye ari mu mujyi wa Rusizi ariko yo arabatsembera ko atafata ingwate y’ubutaka bwo ku  kirwa, ni ibintu bibahangayikishije bakifuza ko byakurwaho, ubutaka bwabo na bwo bugahabwa agaciro nk’ubwa ahandi.

Umwe yagize ati’’Ikintu cyose cy’aha dutuye bacyima agaciro ,ntiwajya muri Banki ngo utange ingwate y’ubutaka bazaguhe amafaranga biragoye ni yo mpamvu mvuga ko mu gace gacu ubutakla budafite akamaro.’’

Mugenzi we ati’’Amafaranga utajya munsi iyo ugiye gusaba inguzanyo baguha nk’ibihumbi Magana abiri miliyoni ntiwayibona,bima ubutaka bwacu agaciro bakakwereka ko unagurishije utabona umuntu uguha amafaranga ushaka bikaguca intege.’’

Undi yunze ati’’Usanga baguha ibihumbi ijana cyangwa Magana abiri,hari abagerageje kwaka inguzanyo ariko rwose byaranze.’’

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bugiye gukora kuri iki kibazo? Igisubizo kiratangwa na Louis Muenyemanzi Ndagijimana, umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati’’Ubukangurambaga turabukora ariko na Banki ubwazo zigira ibyo zigenderaho kugira ngo ubone inguzanyo   ushobora no gusanga Banki ziba zishaka ubutaka buriho kirwa runaka ugasanga utanze ingwate atanze ubutaka gusa,wenda tuzagenda tubaze Banki impamvu itabafata hakamenyekana ikibazo kibitera.

 Ikirwa cya Nkombo kigizwe n’utugari dutatu, gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 18.

Guhabwa inguzanyo za banki bagatanga ingwate y’ubutaka bwabo, basanga ari kimwe mu byazamura imibereho yabo dore ko abenshi muri bo batunzwe n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku mafi yo mu kiyaga cya Kivu kandi umusaruro wabyo ukaba uri kugenda ugabanuka.

FLASH NEWS EDITOR