Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7.5% mu gihembwe cya kabiri cya 2022

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku gipimo cya 7.5% mu gihembwe cya Kabiri cy’umwaka wa 2022 ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2021.

Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cya 2022 umusaruro mbumbe wari miliyari 3,279Frw uvuye kuri miliyari 2,668 mu gihembwe cya kabiri cya 2021.

Serivisi zatanze 47% by’umusaruro mbumbe wose, uruhare rw’ubuhinzi rwari 25% naho urw’inganda rwari 20% by’umusaruro mbumbe wose.

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku gipimo cya 7.5% mu gihe mu gihembwe cya mbere wiyongereyeho 7.9% bikaba byerekana ko nubwo hakiri ibibazo byibasiye ubukungu bw’Isi, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka.

Mu buhinzi umusaruro wiyongereyeho 2%, mu nganda wiyongeraho 6% naho muri serivisi wiyongeraho 12%.

Umuyobozi Mukuru wa NISR yatangaje ko ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 119% mu gihe ubwikorezi ku butaka bwiyongereyeho 13%. Ku bijyanye n’umusaruro w’amahoteli na restaurant wiyongereyeho 193%.

Murangwa yavuze ko kuzamuka k’umusaruro bw’ubwikorezi bwo mu kirere n’uw’amahoteli na restaurant byatewe n’inama nyinshi zabaye muri iki gihembwe cyane cyane inama ya CHOGM yabaye mu Rwanda.

Mu buhinzi umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wiyongereyeho 17%, aho umusaruro wa kawa wiyongereyeho 19% naho uw’icyayi wiyongereyeho 2%.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko umusaruro mu buhinzi atari mubi cyane kuko uwabonetse mu gihembwe cya kabiri uyu mwaka ugereranywa n’uwari wabonetse mu gihe nk’iki umwaka ushize kandi wari ihagaze neza.

Mu guhuza izamuka ry’umusaruro mbumbe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, Murangwa yavuze ko hari aho umusaruro utazamuka nko mu buhinzi bujyanye n’ibiribwa abanyarwanda bakoresha mu ngo zabo, aho wagabanyutseho 1% bigahita bigaragarira mu biciro byabyo bizamuka ku isoko.

Yakomeje anavuga ko hari ubwo umusaruro uba ari mwiza bikagaragara ariko kubera izindi mpamvu ibiciro bikazamuka bitewe n’ibindi biciro byazamutse nk’iby’ubwikorezi.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2022 buzazamuka ku gipimo cya 6%. Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibibazo by’ubukungu biterwa na Covid-19, intambara yo muri Ukraine n’imbogamizi ku bucuruzi mpuzamahanga bitazakoma mu nkokora iki gipimo.

Yavuze ko hari icyizere ko bizakunda ugereranyije n’ibihembwe bibiri bishize, aho mu gihembwe cya mbere umusaruro mbumbe wazamutse kuri 7.9%, ubu ni 7.5% kandi ibyo bibazo bikiriho.