Gahanga-Kicukiro:Abanya Karembure barataka ubujura buciye icyuho

Bamwe mu batuye mu Kagali ka Karembure barasaba ko hakazwa irondo n’umutekano kuko bugarijwe n’ubujura.

Ni mu midugudu ya Bigo na Mubuga mu Kagali ka Karembure I Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Ndi Rwagati mu isantere y’ubucuruzi ukihageragera urabona urujya n’uruza rw’abantu benshi n’amazu agera kuri ane y’ubucuruzi abajura bacukuye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere.

Ba nyiri aya mazu bamwe baravuga ko ibicuruzwa byose babitwaye bakabimaramo ariko ngo barakeka ko bibwa n’abakorana n’abanyerondo.

Bamwe mu bahacururiza n’abahatuye baganiriyhe n’itangazamakuru rya Flash barasaba ko hakazwa irondo n’umutekano ndetse baranavuga ko ibyaraye byibwe bifite agaciro Karenga milion icyenda z’amafaranga y’U Rwanda   

Ntawuhungakaje Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Mubuga bibye imashini enyi yagize ati’’Twebwe batwibye amamashini agera muri ane harimo izisuzuma,ubuyobozi icyo bwagakoze hari abantu baba bahari b’insoresore badafite akazi naho babarizwa abo bantu bose bagomba kubashaka kuko abajura ni ho baba.’’

Mugenzi we ukora muri Resitora yagize ati’’Twanuye tujya gukora isuku ,boss wacu aje mugitondo saa kumi n’ebyiri agifungura asanga ibintu byinshi babitwaye arebye neza asanga hari ahantu binjiye barapfumura batwara ibyo bikoresho .’’

Iradukunda Jean Paul ufite resitora yagize ati’’Baje badutwara television,ijerekani y’amavuta n’amacupa y’inzoga z’ibyotsi n’amandazi twaraye dukoze,ikibazo ni ukuntu batwaka amafaranga  y’umutekano kandi mu by’ukuri nta mutekano dufite kuko niba abantu baje bagacukura inzu zingahe bakigendera nta mutekano uhari.’’

Ubuyobozi bw’akagari ka Karembura buravuga ko butazi amakuru y’ubujura muri iyi senteri.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali bwana Nizeyimana Emmanuel avugana n’umunyamakuru wa Flash yatubwiye ko iki kibazo atari akizi,ariko arakangurira abafite amazu y’ubucuruzi ko bagira uruhare mu kwishakira ababacungira umutekano                                            

Yagize ati’’Ntabwo ibyop bintu mbizi,ubu se bagiraga ibikoresho bya million icyenda badafite ujmuzamu ,irondo rirakora ariko n’abacuruzi bakwiye kwishakira abazamu icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’abaturage.’’

Abatuye mu kagali ka Karembure baravuga ko ikibazo cy’ubujura muri aka gace bakigejeje ku buyobozi ku va mu mwaka wa 2018 ariko ubuyobozi bukabyirengagiza ndetse hari amakuru avuga ko abo bajura bakorana n’abanyerondo.

AGAHOZO Amiella