Hari imiryango 6 ituye mu karere ka Burera mu Murenge wa Rwerere mu Mudugudu wa Ngoma akagali ka Rucoco ivuga ko amavunja ya babayeho karande kuko agenda ubundi akagaruka kandi bakaraba buri munsi
Ni mu mudugudu wa Ngoma Mu Kagali ka Ruconco mu murenge wa Rwerere mu karere ka Burera ,tuhasanze umuturage witwa Barengayabo tumusanze ari gukaraba ibirenge nyuma yo kwihandura amavunja atatu ngo yari yaraye amuzengereza ijoro ryose Barengayabo kimwe n’abandi batuye muri uyu mudugudu bavuga ko amavunja umunsi umwe akira undi bakayarwara kuko yababayeho karande.
Yagize ati’’Rimwe araza ubundi akagaruka,hari indwara y’amavunja muri aka gace.’’
Mugenzi we yagize ati’’Amavunja yaragendaga akongera akagaruka kandi bayahanduye bigakomeza bikiyongera.’’
Undi yagize ati’’Ubu turi kuyarwanya kugira ngo agaruke ni ukutayitaho,ni ngombwa ko uyarwaye akwiye kuyitaho .’’
Usibye mu bakuru bo muri uyu mudugudu wa Ngoma bavuga ko amavunja yababayeho karande,n’abana batuye muri aka gace usanga bayarwaye,ku buryo bamwe no ku ntoki yamaze kuhagera,umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile yabwiye itangazamakuru rya Flash ko amavunja aterwa n’umwanda ndetse ko abavuga ko yababayeho karande ibyo atari byo.
Yagize ati’’Icyo tubasaba ni ukugira isuku,ku mubiri,ku myambaro,ndetse naho baba,amazu babamo bakayagirira isuku bakayakoropa ,bakagira isuku muri rusange,abavuga ko amavunja ari karande arakira,ahageze isuku ntahagera kuko ni indwara iterwa n’umwanda,mugihe himakajwe isuku arakira.’’
Muri uyu mu mudugudu wa Ngoma mu kagali ka Ruconco mu murenge wa Rwerere imiryango igera muri itandatu ni yo ivuga ko amavunja yababayeho karande ku buryo akira ngo mugihe gito akaba yagarutse.
Umuhoza Honore