Perezida Paul Kagame, mugenzi we, Félix Tshisekedi na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaruka amahoro.Muri ibi biganiro humvikanwe ko umutwe wa M23 uva mu birindiro umaranye amezi atatu vuba bishoboka.
Aba Bakuru b’Ibihugu bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ibi biganiro, Perezida Kagame, Tshisekedi na Emmanuel Macron bagiranye bigamije kurebera hamwe inzira zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro bibaye kandi mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi bidacana uwaka kuko iki gihugu kirushinja gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rugashinja iki gihugu ubushotoranyi no kuba ingabo zacyo zikorana n’abarwanyi ba FDLR biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mbere y’uko ibiganiro byahuje aba bakuru b’ibihugu biba, Perezida Tshisekedi yari yongeye kuzamura ibirego byo gushinja u Rwanda gushyigikira M23 mu mbwirwaruhame yagejeje ku bitabiriye iyi Nteko Rusange ya Loni nubwo Perezida Kagame yagaragaje ko igisubizo cy’ibibazo bya RDC kitari mu kwitana ba mwana.
Perezida Kagame yashimangiye ko ibibazo biri muri RDC uyu munsi bidatandukanye n’ibyo mu myaka 20 ishize, ubwo hoherezwaga ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, bunini kandi buhenze kurusha ubundi.
Perezida Kagame yavuze ko habayeho ubufatanye mpuzamahanga, nta kidashoboka.
Ibi biganiro byahuje Perezida Kagame, mugenzi we wa RDC na Emmanuel Macron bibaye mu gihe hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko uyu muyobozi w’u Bufaransa yaba ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bihugu by’ibituranyi byongere kubana neza, cyane ko muri Kamena 2022 u Bufaransa bwari bwatangaje ko buhangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nkuru Jeune Afrique yatangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko ifite amakuru yizewe avuga ko u Bufaransa bwinjiye mu bikorwa byo guhuza u Rwanda na RDC ku bw’amakimbirane bifitanye.
Ibiro bya perezida wa DR Congo byatangaje ko aba bategetsi bumvikanye gukorana kugira ngo M23 ive mu duce yigaruriye “vuba bishoboka”.
Ibi biro bivuga kandi ko bumvikanye ku “gucyura impunzi” zahunze utwo duce, hamwe no “kurwanya imitwe yitwaje intwaro…irimo FDLR”.
FLASH Reporter